bwiza.com
Ahabanza » Gen. Nyamvumba yakiriwe na Tshisekedi mu ruzinduko yagiriye muri RDC.
Amakuru Umutekano

Gen. Nyamvumba yakiriwe na Tshisekedi mu ruzinduko yagiriye muri RDC.

Ku wa gatanu, tariki ya 10 Gicurasi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba yakiriwe n’umukuru wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, amushimira ubufatanye gahati y’ibisirikare by’ibi bihugu.

Gen. Nyamvumba wari uherekejwe na mugenzi we muri iki gihugu cy’abaturanyi, yagize ati:

“Twaje hano gushimira umukuru w’igihugu imbaraga yashyize mu gisirikare cy’iki gihugu, FARDC n’imikoranire hagati y’ibisirikare byombi. Ikindi kandi, ni ukumugezaho intashyo za Perezida w’u Rwanda.”

Mugenzi we, Lt. Gen. Celestin Mbala Munsense, yunzemo ati: “Turi abaturanyi, kandi nk’abaturanyi tugomba kunoza imikoranire yacu, tukongera isano iri hagati yacu nk’ingabo.”

Yongeyeho ko bagomba kumenya umutekano w’abaturage b’ibihugu byombi, bagahangana n’ibibazo by’umutekano muke, kugira ngo habeho iterambere.

Actualite.cd- u Rwanda na RDC byiyemeje gusiga amateka atari meza y’amakimbirane yabiranze, nk’ubwo ONU yashinjaga u Rwanda gufasha ingabo zahungabanyaga umutekano wa RDC nka M23 ariko ntirubyemere kuko nta bimenyetso byari bihari.

Kuva Perezida Felix Tshisekedi yagera ku butegetsi, umubano w’u Rwanda na RDC wageze ku ntera ishimishije. Tshisekedi yasuye u Rwanda, ajya ku rwibutso rw’abazize Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira izo nzirakarengane. U Rwanda na RDC kandi byafunguye ingendo z’indege za RwandAir; Kigali-Kinshasa, zikorwa inshuro eshatu mu cyumweru kandi hari gahunda yo kuzongera.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!