bwiza.com
Amakuru mashya

OMS ivuga ko Ebola ishobora kwibasira u Rwanda na Uganda mu gihe ubutabazi bwakomeza gukomwa mu nkokora

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaza ko ibikorwa by’ubutabazi ku banduye icyorezo cya Ebola bikomeje gukomwa mu nkokora n’ibitero by’inyeshyamba. Ivuga ko bizagorana kuyirandura burundu ko ahubwo ishobora no kugera mu Rwanda, Uganda na Sudani y’Amajyepfo.

OMS ivuga ko mu ntara ebyiri ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  hari ibitero byibasira abakora mu bijyanye n’ubuzima ndetse n’ibigo byateganyijwe byo  kuvurirwamo abamaze kwandura Ebola. Yemeza ko bikomeje gutyo byagorana  kuyikumira ngo ibe itagera mu bihugu bikora kuri izi ntara ari zo iya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Itangazo  OMS yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2019 riragira riti “  Ibiri amambu, Virus ya Ebola ishobora gukomeza gukwirakwira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kandi zikora ku Rwanda, Uganda na Sudani y’Amajyepfo,igihe hari ibikorwa byibasira abari gukemura iki kibazo.”

Imibare igaragaza ko iri ryaduka rya Ebola ari irya kabiri  mu guhitana abantu benshi kuko rimaze guhitana abagera ku 1,105 muri Congo. Ibi ngo ahanini nk’uko OMS ibitangaza, biterwa n’uko mu mezi icyenda ashize habayeho ibibazo by’umutekano n’urwikekwe byatumye kurandura Ebola biba ingorabahizi.

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko ahangayikishijwe n’ikwirakwira rya Ebola ririho muri iki gihe.

Ati “ Ukwiyongera ku bwandu bwa Ebola kwarazamutse. Ibi biragaragaraza ko hari ibyago ko ishobora gukwira n’ahandi muri Congo ndetse no mu bihugu biyikikije.”

Yakomeje agira ati “ Ibyago bihari ni uko dufite uburyo buhagije bwo guhangana na Ebola ariko nanone buri mpande bireba nizidahagarika ibitero, bizagorana gushyira akadomo kuri iki kibazo.”

OMS iratangaza ibi nyuma y’aho mu ntangiro z’iki cyumweru, inyeshyamba za Mai- Mai zagabye igitero ku kigo gishinzwe kuvura Ebola muri Butembo ndetse hakaba na hamwe mu duce twashegeshwe n’iki cyorezo.

Ibi kandi byaje bikurikira ibyabaye kuwa 3 Gicurasi aho OMS ivuga ko yahagaritse ibikorwa by’ubutabazi mu gihe cy’iminsi irindwi bitewe n’umutekano muke wari mu gace ka Katwa, mu burasirazuba bwa Butembo.

Muri iri tangazo kandi OMS ivuga ko ibi bikorwa byateye ubwoba, ugutakaza icyezere byiyongera ku bibazo uruhuri bisanzwe byugarije abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Leta y’u Rwanda yakomeje gukangurira abaturage kugana ibitaro igihe babonye bimwe mu bimenyetso bya Ebola kugira ngo iki cyorezo gikumirwe hakiri kare.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!