bwiza.com
Amakuru mu Rwanda

Rusizi: Umukecuru wasenyewe hubakwa umuyoboro w’amazi arasaba kurenganurwa

?

Mwamvuwa Séraphine w’imyaka 68 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Muramba,akagari ka Kamanyenga,umurenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi avuga ko amaze imyaka irenga 3 yarangirijwe inzu n’ikorwa ry’umuyoboro w’amazi waciye imbere y’umuryango w’inzu ye bakahabomora yababujije bamwizeza kuzongera bakahubaka neza,ariko ngo yasiragiye ku karere ashaka ko hongera kubakwa yabuze umurenganura.

Aganira na Bwiza.com,uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asanzwe ari umupfakazi, umugabo we yitabye Imana mbere ya Jenoside, nyuma yo kubura benshi bo mu muryango we muri Jenoside barimo na se wamubyaraga, n’ amazu bari bafite muri santere y’ubucuruzi ya Gatebe muri uyu murenge wa Nkanka bari barayashenye abura aho yerekeza abana yari asigaranye.

Ngo musaza we wabaga mu Bwongereza yaje kumusanga mu mibereho mibi n’abana amwubakira iyo nzu imbere y’umuryango ahatunganya neza igice kinini ngo uwo mushiki we ajye asohokera ahantu heza, nyuma y’igihe gito uwo musaza we na we aza gupfira mu Bwongereza, ubwo hakorwaga uyu muyoboro w’amazi  cya gice cy’imbere y’umuryango w’inzu baragisenya ngo babone aho bawunyuza bamwizeza kuzamwubakira none kugeza ubu ngo amaguru yahiriye mu nzira asaba kurenganurwa yabuze uwamurenganura.

Ati’’ bansenyeye mbabuza  bambwira ko badashobora kunsenyera ngo babure kongera  kunyubakira ariko ntibigeze banyubakira kandi nta yindi mibereho mfite,mbana n’abakobwa banjye 2 n’abandi bana 4 ndera,ikibazo nakijyanye ku murenge bansaba kwandika ndabikora ngo bazagikemure,ku karere hose ngerayo, abadepite baje ndakibaza babasaba kunyubakira,uwari Meya Harelimana Frédéc na we ategeka ko bahubaka neza ariko n’ubu ntibikemuka.’’

Avuga ko byabaye uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wabo Uwambaje Aimée Sandrine ubu wabaye depite mu nteko ishinga amategeko  ahari agenda atagikemuye,umusimbuye na we aragerageza biranga akibaza uko azarenganurwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Nyirazaninka Antoinette avuga ko iki kibazo akizi kandi na we yacyirutseho akabona ku karere batagikemura ngo bavuga ko ingengo y’imari yari ibigenewe yarangiye,ko uretse kwihangana k’uwo mukecuru nta kindi cyakorwa.

Ati’’ naragikurikiranye bambwira ko babonye nta mbaraga abishyiramo ntibamusanira, nanjye mbonye byanze mubwira ko yakwishakira umucanga nkamutwerera sima akahakora  atabyemeye nanjye ndamwihorera kuko niba abamusenyeye batamwubakira nanjye nta kundi nabigenza.’’

Kuri ibi uyu muyobozi avuga,Mwamvuwa avuga ko yamubwiye ngo azamutwerera umufuka wa sima kandi bamusenyera bari bamubariye ko hazasanwa n’amafaranga ibihumbi 200 ari yo bazamuha akibaza ukuntu yakwiyubakira atagira ubushobozi n’uwayimwukabikiye atakiriho kandi abamusenyeye bahari,yarababujije kumucishiriza umuyoboro ku nzu bakavuga ko bazahakora neza bakanahasiga ari umuferege akarinda kuhashyira amatafari ngo abana batazawamo akumva bitumvikana,agasaba kurenganurwa.

Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo atari akizi,ko agiye kugikurikirana uyu mukecuru akarenganurwa,gusa ibibazo nk’ibi muri uyu murenge bikaba bihari kuko hari n’abangirijwe n’ahacishijwe insinga z’amashanyarazi n’ubu bavuga ko basiragiye bakabura kirenganura.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Rusizi: Umukecuru wari umaze imyaka itatu asaba Leta kumusanira inzu ari mu byishimo - bwiza.com 05/06/2019 10:14 am at 10:14 am

[…] Rusizi: Umukecuru wasenyewe hubakwa umuyoboro w’amazi arasaba kurenganurwa […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com