bwiza.com
Ahabanza » Burundi/ Ngozi: Umuyobozi w’Imbonerakure ushinjwa gufata umunyeshuri ku ngufu arahigwa bukware
Amakuru Politiki

Burundi/ Ngozi: Umuyobozi w’Imbonerakure ushinjwa gufata umunyeshuri ku ngufu arahigwa bukware

Inkiko zo mu Burundi zirimo gushakisha Kwizera Emmanuel wigishaga ku kigo cya Ecofo Gitare, ashinjwa gufata ku ngufu umunyeshuri w’umukobwa yigishaga.

Kwizera wari umuyobozi mukuru w’Imbonerakure muri Komini Nyamurenza, inkiko zatangiye kumushakisha kuva ku wa 9 Gicurasi 2019, ngo akaba yari anasanzwe avugwaho guhutaza abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi cyane cyane abo mu ishyaka CNL rya Agathon Rwasa.

Amakuru agera kuri SOS Medias Burundi, avuga ko Kwizera ushakishwa yaba yarahungiye mu mujyi wa Bujumbura. Urukiko rwa Ngozi ngo rukaba wasabye urwa Bujunmbura guta muri yombi uyu mwarimu.

Ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa wafashwe ku ngufu ngo basabye ko hakorwa ibishoboka byose Kwizara akaboneka, kugira ngo aryozwe ibyo ashinjwa gukora.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe