bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Bamaze imyaka ibiri basiragira ku mafaranga basinyiye
Amakuru Politiki

Rusizi: Bamaze imyaka ibiri basiragira ku mafaranga basinyiye

?

Abaturage bagera kuri 25 bo mu tugari twa Kamanu na Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi bavuga ko bamaze imyaka irenga 2 biruka ku mafaranga babariwe na REG bakanayasinyira nyuma yo kunyurizwa insinga z’amashanyarazi hejuru y’inzu zabo hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi  Ntendezi- Bugarama,n’ubu ayo mafaranga basinyiye bagasabwa n’ibyangombwa byose bakabitanga bakaba barayabuze.

Baganira na Bwiza.com,mu gahinda kenshi cyane, bavuze ko iki kibazo batacyisangije,bagihuriyeho n’abandi bo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke n’abandi  bake bo mu   Bugarama muri Rusizi,bose hamwe barenga 70,bari banasabwe kuhimuka vuba na bwangu bakaba bakomeje kureregwa na REG n’akarere ntikabafashe kubikurikirana.

Ngendahimana Félix utuye mu mudugudu wa Kamusana,mu kagari ka Kamanu muri uyu murenge,uhagarariye bagenzi be mu kubikurikirana,yabwiye  Bwiza.com,  ko bari batuye batuje nta kibazo ariko n’ayo mashanyarazi akenewe, abaje kuyakora bababwiye ko uretse hejuru gato y’inzu zabo nta handi bayacisha  kandi zikihajya bakihutira kuhava bakajya gutura ahandi, nyamara ngo bamaze kuzihashyira barigendeye abaturage basigara mu gihirahiro.

Ngendahimana Félix avuga ko basinyishijwe impapuro muri Gashyantare 2018 ziriho amafaranga bazishyurwa barayategereza baraheba

Ati’’ bakimara kwigendera byaratuyobeye tujya ku murenge Gitifu wari uhari atubwira ko iyo sosiyete ijya kubikora ntacyo yamubwiye bityo atanayimenya ko tujya kubibaza ku karere, tuhageze batubwira ko ntacyo bamenya badukorera,ku itariki ya 3 Mata 2017 twiyemeza kwandikira umuyobozi wa REG I Kigali tumugezaho icyo kibazo tunamusaba kudutabara ngo badukure kuri urwo rugogwe,duha kopi  umurenge,akarere n’ubuyobozi bwa REG Rusizi.’’

Avuga ko iyo baruwa ngo yandikiwe umuyobozi mukuru witwa Donat ariko atavuga irindi zina rye, ngo basubijwe ko bigiye gukemuka vuba, barategereza baraheba,babonye amezi abaye menshi  asubira I Kigali kubibaza bamubwira ko asubira ku karere ka Rusizi bakamuha ibaruwa yerekana ko icyo kibazo bakizi bakabona kohereza abatekinisiye baza kubabarira  ngo kuko bagiye kubaza ikibazo ku giti cyabo batoherejwe I Kigali n’akarere.

Uyu mugabo akomeza avuga ko bakomeje iyo muzunga ariko batanga n’amafaranga y’ingendo n’ibijyana na yo kera kabaye ngo REG ihuza abafite icyo kibazo muri Rusizi na Nyamasheke haza abarenga 70 isanga gutaka kwabo gufite ishingiro kuko ngo kuva bashyiraho izo nsinga ntibashobora gusinzira kuko zirara zibahindira mu matwi,bakanumva ku maradiyo bavuga ko abatuye mu buryo  nk’ubwo  baba bagomba kwihutira kwimuka bakahava .

Ngo baje  kubarirwa buri wese bamubwira ayo azahabwa ngo yimuke,babasaba nimero za konti n’iz’amarangamuntu zose barazitanga,basinyira amafaranga muri Gashyantare 2018 bababwira ko iyo umuturage amaze gusinyira amafaranga ayahabwa bitarenze iminsi 120 ayasinyiye none umwaka urenga urirenze.

Ati’’ nkanjye nari nabariwe amafaranga 675.135,ayo mezi 4 bari baduhaye ashize turaheba,hashize amezi 5 mpamagaye uwo Donat ambwira ko ibyo bagomabaga gukora babirangije biri muri Finance ngo twihangane, Finance  ndabahamagara bambwira ko dosiye bari kuyikurikirana ,ko mu ngengo y’imari ya 2017-2018 atari arimo ko tuzayahabwa mu kwa 7 mu ngengo y’imari nshya none dore bigiye kugera mu wundi mwaka. Ubwo ibyo bagikurikirana ni ibiki badukuye munsi y’uyu muriro koko?’’

Bavuga ko basubiye ku buyobozi bw’akarere ngo bubabarize ntibyagira icyo bitanga,na njyanama y’aka karere ihageze mu mpera z’umwaka ushize barakiyibwira na yo ntacyo yakoze,abadepite bose bahageze barakibwiwe baraceceka, bakibaza amaherezo.

Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem,avuga ko ubwo aherukana na bo mu nteko y’abaturage bakimugejejeho akaba agiye kugikurikirana mu bihe bitarambiranye akazabaha igisubizo.

Si bo bonyine bafite ibibazo nk’ibi by’ingurane zijyanye n’iby’amashanyarazi kuko biri henshi muri aka karere kandi ngo REG isa n’iyatereye agati mu ryinyo mu kubikemura, abaturage bagasaba akarere kubifata nk’ibibazo by’umwihariko bigashakirwa ibisubizo byihuse.

Bavuga ko bamaze umwaka urenga basinyishijwe na REG

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe