bwiza.com
Featured IBITEKEREZO Politiki

Kagame ni urugero rwiza abayobozi b’Afurika bakurikiza

“Hari igihe tugeramo tukabura andi mahitamo, atari ugushimira Perezida Paul Kagame. Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ni umuntu wo gushimira ku mpamvu nyinshi.” Iyi nkuru ya nation yanditswe na David Kigo kuri uyu wa 12 Gicurasi (ku cyumweru) ishyirwa mu Kinyarwanda na bwiza.com.

Iyi nkuru ivuga ko Perezida Kagame afite kamere itangaje, ivuga ko mu gihe cy’ibinyacumi by’imyaka 2 agiye kumara ku buyobozi, yagaragaje ko ari nyambere muri byinshi, aho yabaye urugero rw’umuyobozi ufite intego muri aka gace no muri Afurika nzima, cyane mu gihe yari ayoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ho yasize icyitegererezo.

Vuba aha, Perezida Kagame yabajijwe impamvu we atatoranyije uzamusimbura, igihe manda ye izaba irangiye mu 2024, asubiza ko atabikora. Yavuze uko uzamusimbura agomba kuba abikwiriye kandi abishoboye (agomba kubikorera).

Ibi kandi bitandukanye n’iby’abayobozi benshi ba Afurika bitegurira abazabasimbura igihe ubutegetsi bwabo buzaba bugeze ku musozo. Ngo Kagame ni urugero rukomeye mu mugabane, aho politiki akenshi usanga ibogamye. Kagame yavuze ko icy’igenzi kuri we, atari ukuraranganya amaso ngo yihitiremo umuntu, ahubwo ari ukureka abashoboye bakigaragaza.

Avuga uko u Rwanda rwitaye cyane ku burezi, rukaba rufite umuyobozi ushoboye, witoranyirijwe n’abanyarwanda azava, akamusimbura. Ibintu bidakunze kugaragara mu bice byinshi bya Afurika.

Umwanditsi w’iki kinyamakuru ati  “Twizeye ko azakomera ku ijambo rye, agasigasira iyo sura y’urugero rwiza abantu bazakomeza gutora kubera ko nta wundi bahwanye cyangwa umuruta babasha kubona, twaba abahamya ku miyoborere myiza ye.”

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko u Rwanda nk’igihugu cyavuye mu icuraburindi, kiza mu mucyo. Byaba ari ikibazo gikomeye habaye hajemo politiki yo gushaka umusimbura mu gihe hakiri byinshi byo gukora.

Bivuze ko u Rwanda rugomba kwimakaza demukarasi, ntirugume muri uku kuvugwa cyane nk’uko abayobozi benshi kuri uyu mugabane bagerageje kubigenza. “Nta byera ngo de. “ Kuva ku butegetsi kwe, kudateguwe neza, kwatuma igihugu gisubira mu rwobo cyahozemo.

Perezida Kagame uzaba yujuje imyaka 24 ari ku butegetsi nka perezida mu 2024, igihe azaba abuvuyeho, ni ingenzi kumenya ko uzamusimbura azaba ari nta makemwa kandi ashoboye mu mahitamo y’abaturage.

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Mwenengofero Geoffrey 14/05/2019 5:20 pm at 5:20 pm

David Kigo ntaramenya politiki ya Afurika aho abategetsi benshi bigira abami. Kuki Kagame yashaka umusimbura kandi yarashatse ndetse akanabyara? Umutegetsi ukunda igihugu cye, ateganyako yapfa cyanga akagira impamvu imubuza gutegeka. Niyo mpmvu ategura uwamusimbura. Muri Afurika, Bongo asimbura Bongo, Eyadema agasimbura Eyadema, Kabila agasimbura Kabila, … bigakomeza! Yaba atarumva ushobora kuzasimbura Museveni? Kuki rero Kagame yagomba gushakira kure uzamusimbura? Uwo atoza n’aho amutoreza harazwi. Ari Cyomoro, ari Ange bombi bigeze gukora muri presidanse. Ikinddi iriya ntego ya 2024 simbona aho ivuye! Twa abanyarwanda twamuhaye kugeza 2034 kandi nabwo tuzahindura liriya tegeko rivangura.

Subiza
Henry Ndengejeho 10/06/2019 6:43 pm at 6:43 pm

Kagame ni urugero ku banyafurika koko ariko nanone buri wese agira aho aba intangarugero. Nibwo twakumva umuperezida ugenda nkawe yko ubu ageze mu ngendo zirenga 20 muri aya mezi atanu ashize. ndetse urutonde ruherutse gusohoka rumushyira mu baperezida ba Afurika bakize kurusha abanda ukurikije igihe amaze ku butegetsi. Niwe muperezida ukunzwe cyane n’abaturage 99% mu gihe yagiyeho yitwaje intambara yoretse igihugu. Niwe muperezida udafite abamurwanya mu gihugu kandi n’ubitekereje akagomba kubikorera hanzeyuko ubikoreye mu gihugu bimugiraho ingaruka. Niwe wenyine utabazwa ingaruka z’ibyo akora (conflit d’interets) nko gucuruza ari perezida cyanga gukoresha umutungo w’igihugu mu bye bidafitiye igihugu akamaro nkokwikodeshaho indege ze, kugurira abana amazu hanze ku mari ya Leta n’ibindi!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com