bwiza.com
Ahabanza » Leta y’u Rwanda irateganya kugeza amazi meza ku baturage ku cyigero cya 89 ku ijana mu mwaka utaha w’ingengo y’imari
Ubuzima

Leta y’u Rwanda irateganya kugeza amazi meza ku baturage ku cyigero cya 89 ku ijana mu mwaka utaha w’ingengo y’imari

 

Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda y’uko mu mwaka w’ingengo y’imari ugiye gutangira wa 2019/2020 amazi meza azagera kuri 89% by’Abanyarwanda bose. Uyu munsi abafite amazi meza ni 87.6%.

Kugira ngo ibi bigerweho, minisiteri y’ibikorwa remezo igiye kongera inganda zitunganya amazi nibura buri munsi hakajya hatunganywa metero kibe ibihumbi 317. Kugeza ubu, buri munsi hatunganywa metero kibe ibihumbi 262 ,660 z’amazi. Ibi minisiteri y’ibikorwa remezo ikaba yabyemereye abadepite bagize komisiyo y’imari n’umutungo by’igihugu.

Kuzamura ingano y’amazi meza agera ku baturage buri munsi biri muri gahunda ya leta y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere . Leta y’u Rwanda inafite gahunda yo gushora miliyoni zigera kuri 440 z’amadorari mu bikorwa byo kugeza amazi meza kuri bose.

Ibi ngibi bizaba byakozwe mu myaka itatu igiye kuza aho hazongerwa inganda zitunganya amazi mu bice bitandukanye by’igihugu mu bice by’icyaro n’imigi.

Iyi ni gahunda yafashwe nyuma yo kongera ubushobozi bw’uruganda rwa Nzove ndetse hakaba harimo no kubakwa urundi ruganda rwa Kanzenze ruzajya rutunganya byibuze metero kibe ibihumbi 40 mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Bugesera.

Muri 2022 inganda z’amazi zose zifitwe muri gahunda zizaba zamaze kubakwa, hagamijwe ko muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite amazi meza hafi yabo.

Nkurunziza Viateur @bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com