bwiza.com
Amakuru Mu mashuli

Min. Mutimura yagaragarije Abadepite icyuho cya za Miliyari ku mafaranga agenerwa Minisiteri y’Uburezi

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene ubwo yaragaragarizaga Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Inteko Nshingamategeko,  uko ingengo y’imari y’imyaka ibiri ishize yakoreshejwe n’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2019/2020, yavuze ko hakirimo icyuho cya za Miliyari.

Minisitiri Mutimura avuga ko ingengo y’imari ya Minisiteri y’Uburezi yazamutse iva kuri Miliyari 15.5Frw muri 2018/2019 igera kuri Miliyari 24.9Frw muri 2019/2020, ko yarazamutse cyane kubera ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuli.

Avuga ko muri REB [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi] hateganyijwe miliyari 21.5Frw muri 2019/2020 ugereranyije na Miliyari 23.3Frw zari mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019. WDA [Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro] ngo yahawe miliyari 8.7Frw muri 2019/2020 ugereranyije na miliyari 14.1Frw zari muri 2018/2019, ibi ngo byatewe akenshi n’uko ibikorwa byinshi bya WDA byagiye gukorwa na Rwanda Polytechnic.

Rwanda Polytechnic [Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro] ryagenewe miliyari 21.8Frw ugereranyije n’umwaka ushize aho yari ifite miliyari 15.2frw kubera ibikorwa byagiye byiyongera.

Minisitiri Mutimura yakomeje avuga ko mu bikorwa by’ingenzi harimo kubaka ibyumba by’amashuli,  ataga urugero rw’ishuri rya Kimironko ngo ryateganyirijwe miliyoni 150Frw ariko haracyari icyuho cya miliyoni 121Frw.

Yagize ati “Twari twarateganyije kubaka ibyumba 3112 n’ubwiherere 4668, mu ngengo y’imari ubu twagenewe amafaranga yo kubaka ibyumba 1150 n’ubwiherero 1804, tukaba dufite icyuho cya miliyari 17.4rw kugira ngo dukemure ikibazo cy’ubucucike. Turacyafite kandi icyuho cya miliyari 3.3Frw ku mafaranga agenerwa amashuli (capitation grants) kugira ngo ashobore kubaho, kwiyubaka no kuvugurura ibikorwa, School Feeding Programme dufite n’icyuho cy’amadeni cya miliyari 1.3Frw”.

Hon. Musolini, agira icyo avuga ku mafaranga yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, yagize ati “ Twumvaga twifuza ko amafaranga ya School Feeding yava kuri 56Frw akaba 100Frw ariko ikibabaje ni uko dusanze n’ayo make tukiri mu mwenda, bivuze ko nayo adatangwa, harateganywa iki ngo ayo yishyurwe?

 

Izindi wakunda

Bwiza.com