bwiza.com
Ahabanza » Ntabwo bari kungwa gitumo ngo bandeke ngende- Ingabire Victoire
Amakuru Politiki

Ntabwo bari kungwa gitumo ngo bandeke ngende- Ingabire Victoire

Umunyapolitiki akaba na Perezida w’Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Ingabire Victoire, yateye utwatsi ibyari bimaze umunsi bivugwa ko yaguwe gitumo arimo gukoresha inama igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ku yumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019, nibwo bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda byatangaje ko Ingabire Victoire yaguwe gitumo ngo arimo gushaka abayoboke b’ishyaka rye no kurema umutwe w’iterabwoba, ugizwe n’ubwoko bumwe gusa bavuze ko ari ubw’Abahutu.

Ibi binyamakuru byatangazaga ko ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, Ingabire yerekeje mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kigina, mu Kagari ka Ruhanga, mu Mudugudu wa Nyakarambi II muri Motel yitwa Sun City, mu nama byitwaga ko ari iy’ishyaka FDU-Inkingi, yitabirwa n’abantu 22. Ngo mbere y’uko Ingabire ahagera, ngo hari uwari watumiye abaturage mu mahugurwa, abizeza ko baza guhabwa insimburamubyizi.

Byatangajwe ko abaturage bitabiriye, bahabwa n’icyo kunywa, nyuma y’akanya gato, Ingabire ngo aba arahageze, yibwira abari bateraniye aho, abagezaho na gahunda y’umunsi.

Umwe mu bitabiriye ngo yabitangarije[Ibinyamakuru] ko Ingabire yababwiye ko ashaka abo ashyira mu ishyaka rye, abasaba kurijyamo ndetse na bo bakagira uruhare mu kurizanamo abandi, ariko ngo ababuza kuzanamo ‘Abatutsi’ ko Ingabire atabakunda, ahubwo ngo akabasaba kwibanda ku Bahutu bahoze ari abarwanyi.

Aganira na BBC, Ingabire yateye utwatsi ibyatangajwe n’ibi binyamakuru ndetse anavuga ko bigomba kunyomoza iyi nkuru avuga ko imuharabika bitaba ibyo akabijyana mu nkiko.

Yagize ati “Navuze ko nshaka kubaka igihugu cyanjye kandi mu mahoro, nta mutwe w’iterabwoba mbamo, mba hano mu Rwanda, ntabwo bari kungwa gitumo ndi muri ibyo by’umutwe w’iterabwoba ngo bandekere ahongaho, bandeke ngende, …”.

Akomeza avuga ko yari kumwe n’abantu bake, nyuma haziraho n’abandi batari bafitanye gahunda ari nabo avuga ko bateje akavuyo, nyuma akaza kubona inkuru zimushinja ibyaha atari agambiriye.

Ati “Nari ndimo nisangirira n’abantu, hari abantu bansuye muri gereza mbashimira ko bansuye nabasaba gushaka uburyo twakomeza tukubaka ishyaka, ni abantu bake twarimo dusangira, abantu batugwa gitumo batangira kuduteramo akavuyo turanasohoka turabareka, kubona rero abantu bakwiza ibihuha ngo Ingabire yanga Abatutsi, ayo magambo, urwo rubwa bararunteye ariko ndagira ngo mbabwire ko abafite uwo mugambi bose wo kunyangisha Abanyarwanda, birababaje kandi bashyire mu bushishozi,…”.

Abifashijwemo n’umwunganira mu by’amategeko, ngo bagiye gukurikirana ibinyamakuru byose byamutangajeho izi nkuru yise ibihuha. Ati “Nasabye avoka wanjye ko yandikira ibyo binyamakuru bikavuguruza izo nkuru zabo banditse, nibatazivuguruza ubwo tuzajya mu rukiko kuko birakabije ko abantu bafata umuntu bakirirwa bamusebya[…]”.

Mu gihe Ingabire ahakana ibyamutangajweho, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwo rutangaza ko kuva aya makuru yatangira kuvugwa rwatangiye gukora iperereza.

Ingabire Victoire ni umuyobozi mukuru w’Ishyaka FDI-Inkingi ritemewe mu mashyaka akorera mu Rwanda, ku wa 13 Ukuboza 2013, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga, nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka umunani.

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo Ingabire hamwe n’inzindi mfungwa zisaga ibihumbi bibiri, bahawe imbabazi na Perezida Kagame, barafungurwa ariko atangaza ko akomeje ibikorwa bye bya politiki.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!