bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Umugabo na bagenzi be bafatanyije kwica umugore we bahawe igihano
Amakuru Politiki

Rusizi: Umugabo na bagenzi be bafatanyije kwica umugore we bahawe igihano

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi mu cyumweru gishize rwahamije  umugabo witwa Habigeni Claude hamwe n’abo bafatanyije icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugore we  hamwe n’icyaha cyo guca imyanya y’umubiri ku murambo we , maze rukatira  buri wese igihano cy’igifungo cya burundu.

Habigeni Claude wo mu murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke afatanyije na Nzamwitakuze Pierre na Nsabimana Vincent; bateguye umugambi wo kuzica umugore we kubera amakimbirane bari bafitanye.

Ni icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 10/10/2018, aho uregwa   yabyukije umugore we  amubwira ko bajyana kwahira isaso y’inka mu Ishyamba rya Nyungwe. Ubwo bagendaga Nzamwitakuze Pierre na Nsabimana Vincent babagiye inyuma, bageze mu ishyamba bitewe n’uko uwo mugore yari ananiwe dore ko yari anatwite inda nkuru Habigeni Claude yamubwiye ko yaba aryamye kugira ngo aruhuke ariko akaba yaragira ngo babone uko bamwica bitabagoye.

Ubwo aba bagenzi be, Nzamwitakuze Pierre na Nsabimana Vincent, bahise bahagera maze bamukubita umuhini mu mutwe bamuca umutwe n’amabere bajya kubihisha  kure  bafata n’igihimba  bagita mu mugezi  barangije basubira mu rugo.

Bukeye, Habigeni Claude yatangiye kujijisha abeshya abaturanyi  ko yabuze umugore we. Bitewe n’uko yari yarigeze kwigamba ko azamwica byatumye akekwaho kuba  ari we wamwishe ashyikirizwa ubuyobozi, abajijwe yemera ko ari we wamwishe afatanyije n’abo barezwe hamwe maze ajya kwerekana aho bataye ibice byose by’umubiri wa nyakwigendera.

Intandaro y’iyicwa rya nyakwigendera akaba ari amakimbirane yo mu rugo yaterwaga n’uko HabigenI Claude yari afite undi mugore basambanaga nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru isoza ivuga.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!