bwiza.com
Ahabanza » Sudani: Abigaragambya n’abasirikare bageze ku bwumvikane
Amakuru Politiki

Sudani: Abigaragambya n’abasirikare bageze ku bwumvikane

Abayoboye imyigaragambyo yo muri Sudani kuri uyu wa Mbere batangaje ko bageze ku bwumvikane hagati yabo n’abasirikare bayoboye igihugu muri iki gihe ku kijyanye n’inzego n’abategetsi bazaba bayoboye igihugu mu nzibacyuho.

Ibi byatangajwe nyuma y’umwanya muto umushinjacyaha mukuru wa Sudani atangaje ko Omar al Bashar wayoboraga iki gihugu akurikiranweho ibyaha byo kwica abari mu myigaragambyo yamaganaga ubutegetsi bwe, yaje no kubumukuraho mu kwezi gushize kwa Mata.

Umuvugizi w’abigaragambya, Taha Osman, akaba yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko bumvikanye ku nzego n’inshingano abayobozi b’igihugu bazaba bafite.

Bwana Taha Osman yongeyeho ko kuri uyu wa Kabiri hateganyijwe indi nama iza kuganirirwamo ku gihe leta y’inzibacyuho izamara ndetse n’amazina y’abazaba bari muri iyo leta.

Akanama ka gisirikare kayoboye igihugu kuva Omar Bashir yahirikwa nako kakaba kemeje ko hari ibyo bumvikanye n’abari mu myigaragambyo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!