bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Abana ba Minisitiri ushinzwe amazi bapfiriye muri Pisine
Amakuru Politiki

Uganda: Abana ba Minisitiri ushinzwe amazi bapfiriye muri Pisine

Ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2019, abana babiri b’impanga ba Minisitiri wo muri Uganda ushinzwe amazi, bapfuye barohamye mu bwogero (piscine) bw’iwabo mu rugo.

Bitangazwa ko umuryango wa Ronald Kibuule, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’amazi ya Uganda, avuga ko izo mpanga z’imyaka ibiri n’igice y’amavuko ari Roman Kato na Raiding Wasswa.

Ikinyamakuru New Vision gitangaza ko bari bari gukinira mu rugo rw’uyu muryango ruherereye mu mujyi wa Mbarara uri mu karere kari rwagati muri Uganda ubwo ibyo byabaga. Byatangaje ko abakozi babiri bari bari kwita kuri abo bana batawe muri yombi, bakaba bari guhatwa ibibazo.

Patrick Onyango, umuvugizi wa polisi ya Uganda mu murwa mukuru Kampala, yabwiye ikinyamakuru New Vision ko Bwana Kibuule na Madamu Fortunate, nyina w’abo bana, batari bahari ubwo abo bana bapfaga.

Iki kinyamakuru gitangaza ko uyu muryango wemeza ko umwe muri izo mpanga yaguye muri ubwo bwogero by’impanuka, n’uko undi na we agakurikiramo umuvandimwe we.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, abantu batandukanye bakomeje kwihanganisha uyu muryango.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!