bwiza.com
Amakuru Amatorero mu mahanga

Burundi:Umushumba w’Abadivantiste ku isi arasabira abayoboke baherutse gufungwa

Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Ted Wilson arasaba abayoboke gusengera abayoboke b’idini barimo n’abayobozi  22 baherutse gufungwirwa mu Burundi.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga aba bahagaritswe bakanafungwa nyuma y’amezi atandatu iyi leta yivanga mu miyoborere y’iri dini. Ubwo ni kuva mu Gushyingo 2028.

Mu ibaruwa Ted yanditse ku wa 13 Gicurasi, harimo ubutumwa bukurikira:

” Ndasaba abayoboke bose gusengera abacu bafungiwe mu Burundi, ubwigenge no kwizera muri iki gihugu, no gusengera abayoboke bacu bari mu Burundi”.

Ted arasaba amahanga kumushyigikira kugira ngo abo bayoboke bafungurwe, kandi ngo ubuyobozi busubizwe mu maboko y’abitorewe n’abayoboke.

Mu Gushyingo 2018, ni bwo Abadivantise muri iki gihugu batoye ubahagararira, Lameck Barishinga ariko leta y’u Burundi ntiyabyemera. Yemeza Joseph Ndikubwayo nk’umuyobozi w’iri dini n’ubwo abakiristu bamusimbuje.

Ubu uyu muyobozi mushya witorewe n’abayoboke, na we afungiwe hamwe n’abo bandi uko ari 21.

Umuyobozi ushinzwe imigenderanire n’ubwigenge mu kwemera muri iri dini, Genoune Diop unaherutse kuva muri iki gihugu yagize ati: ” Ibintu birakomeye kandi biranagoye mu Burundi. Hari ibyo tuziye impamvu ariko hari n’ibyo tutaramenya.” Ifungwa ry’abayoboke bacu rigaragaza ko leta y’u Burundi yivanga mu miyoborere y’idini; bihabanye n’ubwigenge mu kwemera.”

Diop akomeza avuga ko mu mategeko mpuzamahanga, ibi ari ugukandagira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Haracyibazwa byinshi kuri leta y’u Burundi iri gutegura umushinga wo kwishyiriraho abayobozi b’amashyirahamwe ategamiye kuri leta (NGOs); bimwe bifatwa nko kutubahiriza uburenganzira bwayo.

Muri Nzeri, umwaka ushize, imiryango mpuzamahanga yose yahagaritswe mu gihe cy’amezi atatu, kugira ngo yiyandikishe bundi bushya yemererwe kongera gukora ari uko yemeye gukurikiza amabwiriza ayagenga. Ngo ntiyakurikizaga amatgeko ayagenga.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!