bwiza.com
Ahabanza » Gakenke: Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi barasaba ko hagaragazwa imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside
Amakuru Politiki

Gakenke: Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi barasaba ko hagaragazwa imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe ku yahoze ari Superefegitura ya Busengo,mu Karere ka Gakenke, abacitse ku icumu bo muri aka gace basabye bagenzi babo kubohoka bagatanga amakuru y’ahantu hajugunywe imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro,kuko ngo imibiri imaze kuboneka ari mike cyane ugereranyije n’abahiciwe.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke DUNIA Saadi,  avuga ko muri ako gace hiciwe Abatutsi batagira ingano, ariko ngo abaturage bakomeje kwinangira mu kugaragaza aho iyo mibiri yajugunywe.

Ati “Aka gace ni kamwe muhiciwe Abatutsi batabarika, abishwe ntibajyanye n’umubare w’imibiri imaze kugaragara, abaturage bakomeje kwimana amakuru yaho imibiri iherereye ngo tuyishyingure mu cyubahiro”.

Yasabye ko ahahoze ari kuri Superefegitura ya Busengo hashyirwa ikimenyetso cya Jenocide yakorewe Abatutsi .

Mu buhamya Akimanizanye Salama yatanze, yagarutse ku itotezwa Abatutsi bo muri kariya gace bakorewe mbere ya Jenoside  ndetse n’uruhare rw’ubuyobozi mu itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri kariya gace, by’umwihariko Nzanana Dismas wari superefe wa Superefegitua ya Busengo.

Yagarutse kandi ku bizazane yahuye nabyo muri Jenoside kugeza arokotse, anashimira ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside zakanabohora Igihugu.

Nzamwita Déogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.Yanenze abaturage bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye kandi abaturage  cyane cyane urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside , kugira uruhare mu kuyirwanya  no kutemerera uwabashora mu bibi.

Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Muhire Louis Antoine yasabye abaturage kumenya ukuri ku mateka yaranze Igihugu cyacu, anasaba urubyiruko kwitandukanya n’ikibi bakita kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Yashimye abaturage bakomeje kugaragaza ubushake bwo kurwanya uwabasubiza mu bihe bibi bya Jenoside,ariko anabasaba kugira ubushake bwo kwerekana aho imibiri y’abazize Jenoside iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yanasabye abakuze gutinyuka bakabwira abana babo amateka mabi yaranze igihugu cyacu babarinda ingengabitekerezo ya Jenocide ahubwo baharanira kuraga abana babo Igihugu kizira amacakubiri.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!