bwiza.com
Ahabanza » Ni gute wahangana n’ibibazo urimo?
Amakuru Ijambo ry'Imana Ivugabutumwa Iyobokamana

Ni gute wahangana n’ibibazo urimo?

Kurikira izi Nyigisho kuva kwa kabiri kugeza kuwa Gatandatu kuko ari icyumweru cyo kumenya uburyo wahangana n’ibibazo urimo

INGOMA 20: 1-

POINTS: “Imana iri kugenzura ibibazo byawe, Imana ni Inyembaraga kandi nini kurusha ibigeragezo byawe, wicika intege, Shaka Imana muri ibyo bibazo kandi urusheho kuyizera” (Rev./Ev. Eustache)

Buri wese agira ibigeragezo mu miberereho ye. Kuba umukristo ntibisobanura ko uba mu buzima butagerwaho intambara, ahubwo bivuga ko uba iri mu ubuzima bugufasha guhangana nabyo.

Igihe kimwe duhura n’ utubazo duto , undi mwanya tugahura n’ ibibazo bikomeye. kubera ibyo imibereho yacu iba yuzuyemo utubazo n’ibibazo. Ikibazo kikaba ari uburyo tubasha guhangana n’ ibyo bibazo.

Nibyo buri wese afite uko ahangana nabyo kandi mu inzira zigiye zitandukanye , ndetse akenshi ugasanga dukoresha uburyo butari bwiza mu uguhangana n’ ibyo bibazo. Uyu munsi ndagira ngo nubake umusingi w’ iyi Seminar yacu kuko igomba kumara iminsi itanu.

Hari uburyo bwiza bwo guhangana n’ ibigeragezo bitugeraho kandi ijambo ry’ Imana rikaduha inzira nziza tunyuramo yo guhangana nibyo bigeragezo. Ndagira ngo nifashishe inkuru y’umwami Yehoshafati iboneka mu igitabo cya kabiri cy’ ingoma.

Yehoshafati yari umwami, Imana yari yarahaye umugisha ubwami bwe cyangwa mu iyindi mvugo y’ iki gihe Imana yari yarahaye igihugu cye umugisha utangaje cyane mu inzira nyinshi ku buryo ibindi bihugu bya wutangaririraga ndetse bikana mugirira ishyari. Yari umwami wubahaga Imana kandi w’ umunyabwenge.

Yimye ingoma bitewe n’ ubudahangarwa bwe kandi mugihe byari bigoye. Kubwo kugira ubwenge n’ umugisha Imana yamuhaye yahinduye icyo gihugu kuburyo uwari ukizi mbere yakigeramo akakiyoberwa. Yari yarageze ku ubutegetsi bwe mu uburyo bwiza kandi bushimwa na bose ariko aza kugerwaho inkuru mbi yo guterwa n’ibihugu by’ ibituranyi.

Nawe waba warakijijwe neza ariko ukaza kugerwaho n’ ibigeragezo.

Soma 2 ingoma 20:1

“Hanyuma yibyo abamowabu, na ab’ Abamoni hamwe n’ Abamewunimu batera Jehoshaphat bajya ku murwanya.” Hano urabona ingabo z’ ibihugu bitatu, baturanye bikaba byashyize hamwe kugira ngo bitere igihugu cye. Igihugu Imana yahaye umugisha bitewe naho cyavuye. Ndashaka ku kwereka uko uwo mwami yabyitwayemo Kugirango abashe kubona intsinzi.

Natwe hari igihe tugerwaho n’ ikibazo mu igihe icya mbere kitararangira hakaza ibindi nka bibiri nabyo bikaza bigafatanya n’ icyambere, ubwo bikaba bitatu. Ushobora guhura n’ ikibazo cyo kubura akazi, hashira icyumweru hakaza ikindi cyo kubura ibyo ukeneye mu rugo, ikindi cyumweru bakakwirukana munzu kubera kubura ikode. Waba utazi uko ugomba kwitwara hakaza icya kane cyo kurwara pressures.

Nyumva kubera ko buri bigeragezo bigira ibindi bifatanya ndagira ngo nkubwire ko nubwo biba bimeze gutyo haba hari urufunguzo rumwe rwabyo rwo kubihagarika. Reka nkwereke ikintu cya mbere ugomba kumenya mu igihe uri guhangana n’ ibigeragezo.

  1. Imana iba ari nini kurusha ibyo

bibazo nubwo biba byiteranije.

Umva uko Yeremiya 32:17 avuga”

Yewe Mwami Uwiteka dore ni wowe waremesheje ijuru n’ Isi ububasha bwawe bukomeye n’ukuboko kwawe kurambuye, nta kintu na kimwe kikunanira.” Reba itandukanirizo ry’ Imana yawe n’ ibyo bigeragezo byawe. Imana ni Imana nziza ( Is awesome God). ( niyo mpamvu njye nzayinambaho).

Ibibazo byacu ni ubusa kuri yo, ntabwo ari ikibazo kuri yo biba byoroshye kuri yo. Ni nini kuruta ibibazo byacu. Ntabwo ireba uko biri , uko bingana, bishaka kuvuga ko ifite ubushobozi bwo ku bihagarika.

Umva ikibazo Imana ibaza,

Yeremiya 32:29

“Dore ndi Uwiteka Imana y’ ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?” Igisubizo ni OYA. Umva niba ubu ufite ikigeragezo icyari cyose, uko byaba bingana kandi bikaba biri ku kubabaza, ukaba ufite ubusharire cyangwa ukaba warabuze ibyawe, ukaba ufite ubwoba bitewe nibyo uri gutinya. Nshuti y’ Imana nyemerera nkubwire ko Imana ubu yiteguye kushaka ku manuka kugirango igufashe gutsinda urwo rugamba nubwo uri gucika intege.

Imana yiteguye kugutabara kuko ari nziza kurusha abandi bantu bose, irashoboye kurusha abapfumu, irakomeye kuruta iyo ruswa wumva ko ariyo yagukura muri ibyo bibazo. Ifite ubushobozi kurusha Doctor wakubwiye ko udashobora gukira, ifite imbaraga zo kugarura umugabo wawe wagutaye, ifite ubushobozi bwo kugenderera umugore wawe cyangwa fiancés wawe wakwivumbuyeho, ifite iduka ririmo ibyo yasimbuza ibyawe byatejwe icyamunara , yewe ifite imbaraga ziruta izawe ukoresha wirwanaho mu nzira itari nziza.

Icyo usabwa ni ukuyizera kandi ugatera intambwe yo kugira icyo wakora ku bwayo. Umva, inkuru imaze kumvikana ko ibihugu 3 byacuze umugambi wo gutera uwo umwami kugira ngo bamukureho kubera ishyari ryaho yagejeje igihugu cye, abaturage bacyo bari batangiye kugira ubwoba, birumvikana ko hari nabandi bumvaga ko ibyo bihugu batabirwanya ngo babishobore ku mpamvu zo kuba baribaziranye cyane kubera ko bagiye baca muri ibyo bihugu mu kubohoza icyo gihugu cyabo.

Abandi bati “ushaka urupfu asoma impyisi “kuko bari bazi aho bakura Imbaraga zabo. Bizeraga ko uwabarinze akanabaha n’Igihugu azabarinda nibyo bihugu kandi bitewe n’umugisha Imana yari yarabahaye bigatuma ingufu zabo ziyongera mu inguni zose. Umwami yazungurutse mu abaturage abizeza intsinzi ndetse abereka naho imbaraga zaboziva ndetse nicyo bagomba gukora mugufatanya kurwana urwo rugamba.

Dore icyo yabasabye gukora:

(Kurikirana Seminar ku umunsi ukurikiyeho kandi urarika inshuti yawe)

Imana iguhe Umugisha!

Rev./Ev. Eustache Nibintije

Iri ni Ijambo ry’Imana mugezwaho n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.Imigani 31:11; 28

Nibintije Evangelical Ministries

Email: estachenib@yahoo.com

+14128718098(WhatsApp)

Izindi wakunda

Bwiza.com