bwiza.com
Ahabanza » Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika kutemera kuba isoko ry’amahanga mu by’ikoranabuhanga
Politiki

Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika kutemera kuba isoko ry’amahanga mu by’ikoranabuhanga

 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arahamagarira Abanyafurika kutemera kuba isoko ry’amahanga mu by’ikoranabuhanga kubera ko nabo bafite ububasha n’ubushobozi bwo guhanga ibishya bikababera isoko y’ubukire n’iterambere.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019 ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama nyafurika ku ikoranabuhanga ya’’ Transform Africa Summit ’’. Ni inama yiga ku buryo bwo kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika .

Ni ku munsi wayo wa kabiri, aho yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo ; perezida w’u Rwanda Paul Kagame , perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita .

Perezida Kagame yagaragaje ko kubera uruhare ikoranabuhanga rifite mu mibereho y’ikiremwamuntu muri iki gihe, Afurika nta yandi mahitamo ifite atari ukwimakaza ikoranabuhanga no kuriteza imbere kuko ari urufunguzo rwo kugera ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza yifuza.

Umukuru w’igihugu kandi yatangaje ko kugira ngo ubukungu bw’ibihugu bya Afurika bubashe kubyaza umusaruro ikoranabuhanga , bigomba guhera ku kubaka ibikorwaremezo bikenewe kandi bigashorwamo imari na leta kugira ngo abikorera babashe kuribyaza umusaruro , bityo serivisi zihabwa abaturage zibahendukire.

Perezida Kagame yibukije ko gushyiraho politiki zihamye, gukorana na za leta n’abandi bafatanyabikorwa ,ari inking ikomeye mu gutuma Afurika ishobora kugera ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga mu itumanaho (ITU) Houlin Zhao , yagaragaje ko ubu bitandukanye no mu bihe bya shize.

Ubu Afurika igaragaza ibimenyetso bitanga icyizere ko yiteguye gutera intambwe idasubira inyuma mu nzego zose by’umwihariko mu ikoranabuhanga.Uyu muyobozi akaba asanga Afurika ifite amahirwe atabarika mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Inama itaha ya Transform Africa muri 2020 ikaba izabera muri Guinea nk’uko byatangajwe na perezida Kagame . Iyo nama ikaba izaba ibaye ku nshuro ya gatandatu.

Nkurunziza Viateur @ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe