bwiza.com
Amakuru Politiki

Perezida Salva Kiir yahaye imbabazi Dr Riek Machar amusaba gusubira mu gihugu

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yatangaje ko yababariye byuzuye uwahoze ari Visi Perezida we, Dr Riek Machar anamusaba gusubira mu gihugu. Uyu kuri ubu akaba abarizwa I Khartoum muri Sudani.

Perezida Salva Kiir yaboneyeho gusaba kumwongerera amezi atandatu mbere yo gushing Guverinoma y’Ubumwe bw’Igihugu.

Ibi yabitangarije inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kabiri aho yagize ati: “Mu rwego rw’amasezerano n’ibyabereye I Roma, nongeye kongera ubutumire bwanjye kuri Dr Riek Machar ngo agaruke mu rugo. Naramubabariye byuzuye kandi icyo musaba ni ukuba umufatanyabikorwa w’amahoro kuko atakiri uwo duhanganye.”

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iributsa ko Perezida Salva Kiir yirukanye Machar ku mwanya wa visi perezida mu 2013, bigakurikirwa n’intambara yasize ibihumbi by’abaturage bishwe abandi babarirwa mu mamiliyoni bavanwa mu byabo.

Papa Fransisiko yari aherutse gutumira Machar, Salva Kiir na Rebecca Garang I Vatican, aho yabasomye ibirenge akabasaba kwiyunga, bagashyira imbere amahoro, bakongera kubaka igihugu cyabo cyazahajwe n’intambara.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kiir akaba yabwiye abadepite ko uburemere bw’inshingano bafite ku ntugu zabo buremereye ugereranyije n’icyo abayobozi b’amadini n’abaturage babo babatezeho. Ati: “Abayobozi b’amadini ku Isi badutezeho kuzanira amahoro abaturage bacu bayakeneye kandi mu kubikora tuzikuraho umutwaro ubwacu.”

Byari biteganyijwe ko guverinoma nshya n’inteko nshinga amategeko bizatangizwa kuwa 12 Gicurasi 2019.

Perezida Salva Kiir akaba avuga ko ibi byigijwe inyuma amezi atandatu bisabwe na SPLM-IO ya Riek Machar. Yavuze ko we ibi atabishyigikiye kubera ko bitanga ubutumwa butari bwiza ku baturage ba Sudani y’Epfo ko badakomeje kandi ko batiteguye amahoro.

Ariko ngo kubera amasezerano bagiranye, bemeye kumva impungenge z’abafatanyabikorwa babo bongera igihe cyo gushing guverinoma ihuriweho.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!