bwiza.com
Ahabanza » RDC: Abasirikare babiri ba FARDC barimo Liyetona bishwe n’inyeshyamba
Amakuru

RDC: Abasirikare babiri ba FARDC barimo Liyetona bishwe n’inyeshyamba

Abasirikare babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019, mu gace ka Atute, Walendu, muri Teritwariya Djugu.

Itsinda ry’abantu batandatu ngo nibo bagabye igitero ku birindiro bya FARDC mu gace ka Atute, ubwo impande zombi zakozanyagaho nibwo abasirikare babiri barimo umwe wari ufite ipeti rya Liyetona ari nawe wari uyoboye ingabo muri ako gace, biciwe aho.

Radiyo Okapi itangaza ko abagabye igitero bahise banatwara intwaro zabo zirimo imbunda yo mu bwoko bwa AK47 n’amasasu. Ku ruhande rw’abaturage bahaturiye bavuga ko ari abasirikare batandatu ba FARDC barimo abofisiye bane bishwe aho kuba babiri.

Umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Ituri, Lt Jules Ngongo, avuga ko FARDC yatangiye ibikorwa byo guhashya izi nyeshyamba zayikoze mu nda.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!