bwiza.com
Amakuru Politiki

Tanzania: Abakozi babiri b’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burundi bafatiwe mu Nkambi y’Impunzi ya Nduta

Abakozi babiri b’urwego rw’ubutasi rw’u Burundi, SNR, bafatiwe mu nkambi y’impunzi mu gihugu cya Tanzania, aho abapolisi bashinzwe umutekano w’inkambi babaguye gitumo mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuwa Kabiri. Ibi byabaye nyuma y’aho abapolisi bahawe amakuru y’uko abagabo babairi batazwi bari mu Nkambi ya Nduta.

Nk’uko abari bahari babitangarije SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru, ngo umwe mu batawe muri yombi ni uwitwa Mashaka, umukozi wa SNR mu Ntara ya Muyinga wafatiwe mu mudugudu wa 26 muri Zone ya 1 yo mu Nkambi ya Nduta.

Undi ngo azwi ku izina rya Christophe, akaba umukozi wa SNR muri Ruyigi, ndetse akaba ari na visi perezida w’urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure, ahitwa Gisuru mu Ntara ya Ruyigi. Uyu ngo yafatiwe mu mudugudu wa 7 muri Zone ya 8.

Bombi kuri ubu ngo bafungiye mu nkambi. Igipolisi cya Tanzania kikaba kivuga ko cyatangiye iperereza no kubaza ngo kkimenye impamvu aba bagabo bari bari mu nkambi kandi Atari impunzi.

Impunzi zavuganye n’itangazamakuru ziravuga ko zifite ubwoba kandi zizeye ko abo bakozi b’urwego rw’ubutasi rw’u Burundi ari nabo bari inyuma y’ibitero bimaze kumenyerwa mu Nkambi ya Nduta nk’aho ku munsi bafatiweho hari imiryango ine yo mu nkambi mu mudugudu wa 4 muri Zone ya 6 yasenyewe n’abantu bitwaje intwaro.

Bikaba bivugwa ko mu Nkambi ya Nduta hamaze kugabwa ibitero bigera kuri birindwi bigabwe n’abantu bavuga Ikirundi kandi bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi mu gihe kitarenze amezi abiri.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!