bwiza.com
Amakuru Politiki

Bamwe mu banyamakuru barashinja Urwego rw’Umuvunyi kuba hari inzego rutinya

Bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda baravuga ko urwego rw’umuvunyi hari inzego rutinya gukurikirana mu gihe zanze gufasha umunyamakuru kubona inkuru ashaka nk’uko biteganywa n’itegeko rishya rigenga itangazamakuru, aho bemeza ko kenshi bimwa amakuru bagasiragizwa n’abo bayasaba mu gihe itegeko riteganya ko bagomba koroherezwa kubona amakuru. Ni mu gihe uru rwego rwo rwemeza ko mu gihe rwaba rwiyambajwe ntawe rwatinya kubaza.

Abanyamakuru bavuga ko itegeko ryo guhabwa amakuru ryagiyeho ariko kugeza ubu riri mu mpapuro gusa. Ni nyuma y’amahugurwa agenewe abanyamakuru yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Gicurasi ku byerekeranye n’itegeko ryo guhabwa amakuru.

Bamwe mu banyamakuru bavuga ko hari igihe Urwego rw’Umuvunyi ruregerwa mu gihe abanyamakuru bimwe amakuru ariko ugasanga kenshi uru rwego hari inzego rutinya.

Umwe muri abo ati: “Nk’urwego rw’Umuvunyi..nta na hamwe ruradufasha kubona amakuru kuri polisi. Polisi ishaka ngo iduhamagare itwereke…ni ukuvunga ngo baduha inkuru bo bashatse. Ariko noneho twe iyo tugiye kubabaza tuti ese, abantu baburirwa irengero mushobora kutwereka aho bari cyangwa mukatwemerera ko mubafite? Ntibaduhe igisubizo, ariko igihe bazabishakira bagahamagara abanyamakuru ngo muze tubereke. Dore umuntu twari dufite, ariko ntube wabaza mbere y’igihe uti ese uyu muntu yari ari he?”

Uyu yakomeje asaba urwego rw’Umuvunyi ko rwakwegera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) cyangwa Polisi y’Igihugu, rukababwira ko nabo iryo tegeko ryo gutanga amakuru ribareba.

Ati: “N’ukuvunga ngo niba riri mu mpapuro, nirive mu mpapuro rijye mu bikorwa.”

Aba banyamakuru bakaba bavuga ko iyo bimwe amakuru bakageza ibibazo byabo ku twego rw’umuvunyi rimwe na rimwe basiragizwa inkuru zikarinda zisaza zitarabonerwa ibisubizo.

Ku ruhande rwarwo, Urwego rw’Umuvunyi rwo ruvuga ko kugeza ubu nta rwego na rumwe rutinya kuba rwasaba amakuru nk’uko byemezwa na Kajangana Jean Aime (uri ku ifoto), ukuriye ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi mu Rwego rw’Umuvunyi.

Avuga ko nta munyamakuru wigeze umuregera urwego na rumwe rwamwimye amakuru ngo urwo rwego ntirukurikiranwe.

Ati: “Kugeza ubu, no mu kazi kandi gasanzwe kari mu nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi, ndibaza ko nta rwego dutinya kuko ntabari badukanga, nta bikangisho twari twumva umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi yagize, nta rwego rero twumva twatinye gukurikirana kubera ko umunyamakuru yaruturegeye.”

Uru rwego rw’Umuvunyi rukaba ruvuga ko rumaze kwakira ibirego 21 bijyanye n’abantu bimwe amakuru, 17 muri byo bikaba ari iby’abanyamakuru. Ni mugihe itegeko ryo guhabwa amakuru rimaze imyaka isaga itandatu rigiyeho, aho rivuga ko uwatswe amakuru adakwiye kurenza iminsi itatu atarayatanga, mu gihe umunyamakuru wasabye amakuru atagomba kurenza iminsi ibiri atarayahabwa.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!