bwiza.com
Amakuru Politiki

Imitungo y’abashatse guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi igiye gufatirwa na Leta

Ubutabera bw’u Burundi bwategetse ko imitungo y’abasirikare, abapolisi n’abanyapolitiki 32, bashinjwe kugira uruhare mu gikorwa cyari kigamije guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza mu mwaka wa 2015, ishyirwa mu maboko ya Leta.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Burundi na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge, bategetse ko iyi mitungo y’abatavuga rumwe na Leta barimo abanyapolitiki, Impirimbanyi z’uburengangiza bwa muntu, Abanyamakuru bahunze igihugu kubera imvururu zo mu 2015 ndetse n’abakoraga mu nzego z’umutekano bari inyuma ya kudeta yapfubye mu 2015, ifatirwa na Leta.

Iyi mitungo y’abatavuga rumwe na Leta ngo igomba gucungwa na Leta ku bw’inyungu rusange. Bikaba bitangajwe nyuma y’aho Minisitiri w’Ubutabera atangarije ko Leta igomba gufatira inzu z’abantu bari inyuma y’imyigaragambyo y’abarwanyaga Manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Muri Mata 2015 nibwo imyigaragambo yatangiye, abaturage birara imihanda bamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, imyigaragambyo yaje gukurikirwa n’igerageza rya Coup d’Etat ryari riyobowe na Gen Niyombare, ubu na we uri ku rutonde rw’abagomba gufatirirwa imitungo. Ibigomba gufatirwa na Leta bikubiyemo Imitungo yimukanwa n’itimukanwa.

Ni abantu 32 bagiye gufatirirwa imitungo barimo ku isonga Gen Niyombare, Brig.Gen Habarugira Philbert, Ngendakumana Leonard, Hatungimana Leonidas, Nininahazwe Pacific, Gaciyubwenge Pontien, Minani Jeremie, Minani Jean,… 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Dr Minani yaburiye abafashe icyemezo cyo gufatira imitungo y’abarwanya Leta ya Nkurunziza – bwiza.com 18/05/2019 10:52 am at 10:52 am

[…] Ko ibyo gufatira imitungo yabo byakozwa mu buryo bw’ubusahuzi, nta mategeko yubahirijwe. KANDA HANO usome inkuru bifitanye […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com