bwiza.com
Amakuru Politiki

Ingabire Victoire yamaze amasaha ane ahatwa ibibazo na RIB mbere yo kurekurwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) kuri uyu wa Kabiri ushize rwahase umunyapolitiki Ingabire Victoire ibibazo mu gihe cy’amasaha agera kuri ane mbere yo kumurekura mu masaha y’umugoroba ngo asubire iwe aho yabazwaga  ku magambo y’amacakubiri yaba yaravugiye mu nama yakoresheje atabisabiye uruhushya.

Ingabire Victoire yari aherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame nyuma y’imyaka umunani yari amaze afunzwe nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Kuri ubu akurikiranweho kuba yarateranyije inama itemewe muri weekend ishize, aho abamwegereye bavuga ko ashinjwa guteranya inama y’amacakubiri agamije kurema umutwe witwaje ibirwanisho.

Biravugwa ko RIB kuwa kabiri yahase Ingabire Victoire ibibazo kuva nka saa tanu kugeza saa cyenda z’amanywa, akabuzwa gutaha kugeza mu masaha y’umugoroba butangiye kwira.

Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi, yemeje ko Ingabire yabajijwe kuri iyo nama itemewe yateguye yamuhuje n’abantu babarirwa muri makumyabiri yabaye kuwa Gatandatu ushize ibera muri motel iherereye mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bivugwa ko muri iyi nama Ingabire yashakaga kwinjiza abahoze ari abarwanyi bo mu bwoko bw’Abahutu cyangwa gushaka kubera ubwo bwoko nk’uko ngo bamwe mu bari muri iyo nama babitangaje.

Ni ibirego kuri uyu wa Gatatu yahakanye avuga ko iyo nama yari inama yahuje abantu bifuzaga kwishyira hamwe bashaka gushinga ishyaka, yongeraho ko itegeko rigenga imitwe ya politiki ridasobanura neza inzira bigomba gucamo.

Urwego rw’ubugenzacyaha  rwo rwemeza ko iperereza rikomeje, mu gihe gutegura inama inama itemewe mu ruhame mu Rwanda bibujijwe ndetse akaba ari icyaha gihanishwa iminsi umunani kugeza ku mezi atandatu y’igifungo ndetse n’amande.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

humura 16/05/2019 2:55 pm at 2:55 pm

Ese abanyamakuru ba Bwiza.com ntibazi gutandukanya RIB na Polisi umuvugizi wa Polisi yabaye Mbabazi Modeste Ryari gusa muratangaje

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com