bwiza.com
Amakuru Politiki

Mu gihe CNDD-FDD izaba ikiyoboye u Burundi nta ntambara izongera kuhaba- Ndayishimiye Evariste

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Ndayishimiye Evariste avuga ko igihe cy’amatora atari icy’intambara, ahubwo ko ari igihe cyiza ku baturage cyo kwihitiramo abayobozi beza babona hari icyo bazabagezaho.

Evariste yatangarije ibi kuri radiyo y’igihugu ubwo yagiraga byinshi avuga ku igeragezwa rya kudeta ryabayeho ku wa 13 Gicurasi 2015, bikaza kurangira umugambi upfubye. Avuga ko ari ikimenyetso cyiza kigaragaza ko ingabo z’u Burundi zishyize hamwe kandi zifite intego yo kurinda igihugu n’abagituye.

Avuga kandi ko bigaragaza ko intambara mu Burundi idashoboka mu gihe iri shyaka rizaba rikibuyoboye n’ubumwe bw’abarundi bushinze imizi.

Yagize ati “Uriya munsi wabaye urugero rwo gupimiraho ko Demokarasi mu Burundi yashinze imizi, twabonye kandi ko inzego z’umutekano zihagaze neza, zishobora kurinda u Burundi n’Abarundi”.

Akomeza avuga kuri iyi tariki ya 13 Gicurasi, itazava mu mitwe y’abarundi ndetse n’ishyaka CNDD-FDD, by’umwihariko Nkurunziza wari ukuwe nabi ku buyobozi, yagize ati “Uriya munsi kandi wagaragaje ko u Burundi bufite umuyobozi nyawe w’umubyeyi. Mu gihe cyose CNDD FDD izaba ikiyoboye u Burundi nta ntambara izahaba cyangwa andi makimbirane ashingiye ku moko”.

Ishyaka CNDD-FDD ryashyinzwe mu mwaka wa 1994, ubwo mu Burundi intambara yari irimbanyije. Ryaje kwemerwa ku mugaragaro nk’ishyaka rya Politiki mu Burundi, mu mwaka 2005, ari nabwo ryanafashe ubutegetsi, Perezida Nkurunziza wari uvuye iy’ishyamba n’abarwanyi baryo aba perezida atyo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!