bwiza.com
Ahabanza » Museveni aremeza ko ubucuruzi n’u Rwanda butahagarara nubwo bwakorwa magendu
Amakuru Politiki

Museveni aremeza ko ubucuruzi n’u Rwanda butahagarara nubwo bwakorwa magendu

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko ifungwa ry’umupaka uyihuza n’u Rwanda ritazadindiza akarere, aho yemeje ko nubwo ufunze ubucuruzi buzakomeza nubwo buzakorwa magendu.

“Ntushobora guhagarika ubucuruzi binyuze mu miyoborere y’umupaka. Abaturage bahitamo magendu. Abandi bahisemo kohereza ibicuruzwa byinshi muri Sudani y’Epfo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Tanzania n’ahandi.”

Ibi ni ibyatangajwe na Museveni kuri uyu wa Gatatu ubwo yaganiraga n’abasirikare bakuru 17 baturutse mu bihugu 11 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Budage, u Buholandi, Bolivia n’ahandi.

Itsinda ry’aba basirikare riyobowe Rear Admiral Ross Albon wo mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza (Royal College of Defence Studies)  riri mu gihugu cya Uganda mu rugendoshuri rw’icyumweru kimwe.

Perezida Yoweri Museveni yakomoje ku isoko rusange rya Afurika no kwihuza mu bijyanye na politiki ku mpamvu z’umutekano, avuga ko bizihutisha impinduka mu by’ubukungu ku mugabane.

Yavuze ko ibihugu bitandatu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byemeranyije gukora biteganya kwishyira hamwe ngo birusheho gukomeza ubufatanye nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

Perezida Museveni yabwiye abashyitsi be ko Afurika ari umugabane w’ahazaza nibaramuka bashyize ibintu mu buryo. Yavuze ku ishoramari ry’Abashinwa n’Abahinde muri Afurika, avuga ko nta kibazo riteye mu gihe guverinoma zo muri Afurika zabyitwaramo neza zigashyira ku munzani ubukungu na politiki.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe