bwiza.com
Ahabanza » RDC: Abanyamulenge bari bazengerejwe n’inyeshyamba ubu barinzwe n’igisirikare cya FARDC
Amakuru Politiki

RDC: Abanyamulenge bari bazengerejwe n’inyeshyamba ubu barinzwe n’igisirikare cya FARDC

Ku wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019, nibwo uhagarariye ingabo mu gace k’imisozi miremire ka Minembwe, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabatangarije ko ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Congo (FARDC) bwabemereye kurasa ku nyeshyamba za Mai Mai zari zimaze iminsi zibagabaho ibitero.

Uhagarariye ingabo muri aka gace, Gen Simon yatanze ihumure ku Banyamulenge nyuma y’imirwano imaze iminsi, ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi, ikaba yarabereye mu duce twa Biziba, Gakangara, Kivumu n’ahandi, aho inyeshyamba za Mai Mai zari zihanganye n’umutwe w’abanyamulenge wiswe ‘Twirwaneho’.

Nk’uko ikinyamakuru Imurenge kibitangaza, ngo iyi mirwano yaje guhoshwa n’ingabo za Leta zabanje kugorwa nayo, bityo ngo ziza kubasha kubuza Mai Mai kwinjira mu Minembwe.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, indege ebyiri za gisirikare ngo nizo zakoraga paturuyi muri Minembwe, izo ndege kandi ngo zatundaga n’abasirikare ba FARDC zibajyana muri aka gace kugira ngo barusheho guhagarika ibitero by’izi nyeshyamba zimaze iminsi zinatwika inzu z’abaturage n’ibindi bikorwa.

Gen Simon yahumurije abaturage ababwira ati “Ubu twamaze guhabwa uburenganzira bwaturutse mu buyobozi bukuru bwa FARDC bwo kurasa izi nyeshyamba za Mai Mai, ndetse n’undi wese washaka kubangamira umutekano w’abaturage”.

Iki kinyamakuru gitangaza ko ibimaze kwangizwa ari byinshi birimo inzu z’abaturage zatwitswe, ibihumbi by’abaturage bagiye bava mu byabo. Mu gihe abahaburiye ubuzima bataramenyekana bitangazwa ko ku mpande zombi ari benshi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe