bwiza.com
Ahabanza » Umukozi wo mu rugo yamaze iminsi ine ku izuba azirikiwe ku giti aryozwa ibikoresho byo mu rugo
Utuntu n'utundi

Umukozi wo mu rugo yamaze iminsi ine ku izuba azirikiwe ku giti aryozwa ibikoresho byo mu rugo

Umukozi wo mu rugo witwa Acosta Baruelo yamaze iminsi ine ari ku izuba aziriritswe n’imigozi ku giti mu Mujyi wa Riyadh, mu  gihugu cya Arabia Saoudite.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 ukomoka muri Filipine (Phillipines) avuga ko ibi yabikorewe na nyirabuja wamuhoraga ko gusiga bimwe mu bikoresho byo mu rugo hanze ku izuba.

Beirulo avuga uko yarokotse iki gihano cya kinyamaswa, avuga ko yabwiye mugenzi we kumufotora ifoto aziritswe akayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga yifashishije telefoni ye igendanwa.

Avuga ko yatabawe na polisi yo mu Mujyi wa Riyadh kuwa 9 Gicurasi, imaze kubona ayo makuru.

Uyu mugore yahise agezwa mu nkiko mu gihe Beirulo yahise asubiwa iwabo nk’uko  Ambasade ya Filipine muri Arabia Saoudite ibitangaza.

Mu kuvuga ku byamubayeho, Beirulo yagize ati “ Ndashimira cyane abamfashije gusubira mu rugo. Ndashimira inshuti yanjye yamfashije, nari nziko ndibupfe, sinzasubirayo. Nagira inama Leta ko yagenzura neza kuko hari abandi bantu bo muri Filipine bakomejwe gufatwa nabi. Bamwe bakatwa amafaranga yabo, abandi bagahishirwa ibyangombwa.”

Beirulo ni umugore ufite abana babiri, yageze muri Arabia Saoudite mu mezi arindwi ashize, aho yakoraga akazi ko mu rugo.

Raporo zigaragaza ko hari Abanyafilipine basaga miliyoni ebyiri bakora akazi ko mu rugo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ese mu Rwanda abakozi bo mu rugo bafatwa bate? Twandikire kuri info@bwiza.com

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!