bwiza.com
Politiki

France: Perezida Kagame aritabira inama ngaruka mwaka ku ikoranabuhanga ya Viva Tech

 

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019, perezida wa repubulika Paul Kagame yitabiriye inama ngaruka mwaka ku ikoranabuhanga yitwa Viva Technology Conference bakaba bakunda kuyita Viva Tech iri kubera mu mugi wa Paris mu Bufaransa.

Iyi ni inama yo ku rwego rwo hejuru ihuza abayobozi bakuru n’abagize ibigo by’ikoranabuhanga no guhanga udushya hirya no hino ku isi. Ni inama iri kubera i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ikaba yaratangiye tariki ya 16 ikazageza tariki ya 18 Gicurasi 2019.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Macky Sall wa Senegal baratanga ikiganiro ku iterambere ry’umugabane wa Afurika mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Viva Tech iraba ku nshuro ya kane ,ikaba yahuje abahanga barenga ibihumbi ijana( 100,000) baturuka mu bihugu 125 hirya no hino ku isi, bafite ibigo binini n’ibito mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga ndetse n’abashoramari muri uru rwego.

Iyi nama iraberamo n’imurikabikorwa mu ikoranabuhanga , ibigo birindwi byo mu Rwanda biramurika udushya twahanzwe mu gihugu binyuze mu mushinga wiswe Kigali Innovation City ndetse n’amahirwe y’ishoramari ahari.

Uyu mushinga wa Kigali Innovation City ni umushinga ugamije kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.

Nkurunziza Viateur @ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!