bwiza.com
Amakuru Politiki

RIB yatangaje ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu dosiye ya Sankara ishyikirizwa Ubushinjacyaha

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha yasobanuye impamvu Sankara ataragezwa imbere y’amategeko ashimangira kandi ko afunzwe mu buryo bwubahirije nk’uko biteganywa n’itegeko numero 46/2018 yo ku itariki 13/08/2018 mu ngingo yaryo ya 12, ndetse yemeza ko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha bitarenze kuri uyu wa Gatanu.

Ibi Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi yabitangaje kuri uyu munsi ubwo urwego abereye umuvugizi rwagaragarizaga itangazamakuru Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara nyuma kumuta muri yombi mu kwezi gushize.

Modeste Mbabazi yabajijwe niba bitanyuranyije n’amategeko kuba agifunze ataragezwa imbere y’ubutabera, asubiza agira ati:”Uburyo afunze ntabwo binyuranyije n’amategeko kuko itegeko numero 46/2018 ryo ku itariki 13/08/2018 mu ngingo yaryo ya 12, iteganya ko umugenzacyaha akora inyandikomvugo y’ifata n’ifungwa by’agateganyo ku kekwaho igikorwa cy’iterabwoba  igiha agaciro k’iminsi 15. Ishobora kongerwa byemejwe n’umushinjacyaha uyobora urwego rwisumbuye, kongera icyo gihe bishobora gutangirwa impamvu zigaragaza aho iperereza rigeze, n’ikigambiriwe gukora muri icyo gihe cy’inyongera gisabwa”.

Yongeyeho ko icyo gihe nyamara kidashobora kurenga iminsi 90 kandi ngo kuva batangaza ko bafite Callixte Nsabimana, iminsi 90 ntabwo irashira kandi ibisabwa n’itegeko birakorwa iyo iminsi 15 irangiye hari ibigikeneye gukorwa dosiye ishyikirizwa umushinjacyaha akayifataho icyemezo umwanya ukongerwa ngo iperereza rikomeze.

Ku kijyanye n’uburyo yafashwe n’aho yafatiwe, Modeste Mbabazi yagize ati: “Icyo nababwira nuko nta kure kubaho mu butabera. Aho umuntu ashaka guhungabanya umutekano, umudendezo w’igihugu, aho yaba ari hose ubutabera buzamugeraho. Rero kubabwira ngo yafashwe ate? yafatiwe he? byagenze gute?, ibyo byose ni ibiri mu bugenzacyaha abagenzacyaha bagikoraho, bikiburanwaho, bigifatwaho icyemezo, ibyo byose uko urubanza ruzagenda rukomeza muzagenda mubimenyeshwa.”

Ku kijyanye n’uko afunze,yavuze ko nta kibazo afite usibye gufungwa kandi nta muntu wishimira gufungwa. Abajijwe igihe yafatiwe, yasubije ko Sankara yafashwe ku itariki 13 Mata 2019.

Abajijwe uburyo yasurwa, yagize ati: “Ibyaha by’iterabwoba bigira uburyo bikurikiranwa. Ntabwo bikurikiranwa nk’ibindi byaha…ni nayo mpamvu binafite n’itegeko ryihariye. Igihe nikigera muzabimenyeshwa, gusa nta kibazo kindi gihari, gusurwa nabyo igihe nikigera tuzababwira.”

Yabajijwe ibyaha akurikiranweho n’ibihano amategeko ateganya, asubiza agira ati:”Ni byinshi, ntabwo nshobora kubisobanura nonaha ahubwo ngiye kubabwira ingingo ubwazo, kugirango muze gushaka umwanya muzisome, iri ni itegeko ryihariye rivuga ihanwa n’ikurikiranwa ry’icyaha cy’iterabwoba, ni itegeko numero 46/2018 ryo kuwa 13/08/2018.”

Yakomeje agira ati: “Muryinjiremo murisome guhera ku ngingo ya 12, igaragaza ibigendanye n’ifatwa n’ifungwa, mujye mu ngingo ya 33 ivuga ibyaha by’iterabwoba ku nyunguza politiki, mujye mu itegeko numero 68/2018 ryo ku itariki ya 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo mu Rwanda, murebe mu ngingo yaryo ya 200 iravuga irema ry’umutwe w’ingabo zitemewe, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba mu ngingo ya 19 mu itegeko ryo guhana iterabwoba, n’ibindi byaha aregwa bigendanye n’ibyo yakoze nawe yagiye yivugira..ibitero byabaye mu majyepfo, Nyamagabe mu bihe bitandukanye..ibyo byose byabaye muri 2018, ibyo byose amategeko abikoraho, akabisobanura, nimusoma ririya tegeko neza byose murabibona.”

Yabajijwe igihe bateganya kugeza dosiye ya Sankara mu Bushinjacyaha, asubiza ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu iza gushyikirizwa ubushinjacyaha.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!