bwiza.com
Ahabanza » Tanzania: Minisitiri yasabye abagabo kurya ubunyobwa bitewe no kwitwara nabi mu buriri
Utuntu n'utundi

Tanzania: Minisitiri yasabye abagabo kurya ubunyobwa bitewe no kwitwara nabi mu buriri

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda muri Tanzania, Joseph Kakunda yasabye abagabo bo muri iki gihugu gushyira imbaraga mu kurya ubunyobwa kugira ngo akabariro kajye kagenda neza.

Minisitiri Kakunda avuga ko atangazwa cyane n’uburyo abaturage b’iki gihugu bacitse ku muco wo kurya ubunyobwa kandi ari ingirakamaro mu kongeza ingufu z’abagabo.

Aganira n’abanyamakuru kuwa 16 Gicurasi nk’uko Bongo Five dukesha iyi nkuru ibitangaza, Kakunda yavuze ko abatuye mu ntara z’amajyepfo ya Tanzania bororoka kurusha ahandi bitewe no kurya ubunyobwa.

Ati “ Ubunyobwa ni kimwe mu byongera uburumbuke cyiza. Cyongera icyubahiro mu buriri. Ntangazwa no kubona Abanyatanzaniya batabukoresha.”

Ibi  Minisitiri Kakunda arabivuga mu gihe muri Tanzania hamaze iminsi humvikana ikibazo cy’abagabo bacitse intege mu buriri ndetse n’ikibazo cyo kubyara.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!