bwiza.com
Ahabanza » Ubufaransa: Umuganga arashinjwa kuroga abarwayi 17
Amakuru mu mahanga Ubuzima

Ubufaransa: Umuganga arashinjwa kuroga abarwayi 17

Frederic Pechier, an anaesthetist suspected of poisoning and murder at the Besancon hospital, and his Randall Schwerdorffer, talks to journalists as he leaves the court after his hearing on March 29, 2017, in Besancon. / AFP PHOTO / SEBASTIEN BOZON (Photo credit should read SEBASTIEN BOZON/AFP/Getty Images)

Umuganga w’impuguke mu gutera ikinya, Frederic Pechier yatangiye gukorerwaho iperereza nyuma yo gushinjwa kuroga abarwayi 17.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu muganga atari ubwa mbere ashinjwa ndetse agakorerwaho iperereza ku birego byuburozi. Ngo yigeze kuroga abarwayi 7, icyenda barapfa.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byose yabikoze abigambiriye ngo kuko yashakaga kugaragaza ubuhanga bwe.

Pechier ntiyemera ibi birego ariko Jean Yves Le Borgne umuhagarariye mu mategeko we yavuze ko atavuga ko umukiriya we ari umunyabyaha cyangwa umwere, mu gihe nta bimenyetso.

Borgne avuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko Pichier yaroze aba barwayi. Mu mategeko, iyo nta bimenyetso bihari ku byaha umuntu aregwa; aba akitwa umwere.

“Byashoboka ko Pechier yaba yararoze abo bantu ariko ibi ni ibivugwa gusa. Hagomba gushimangirwa ihame ry’uko umuntu ukekwaho icyaha aba ari umwere mu gihe cyose icyaha kitaramuhama.” Borgne.

Mu 2017, ni bwo Pechier yatangiye kuregwa uburozi. Ni igihe yashinjwaga urupfu rwa ba bantu 9 bapfuye ubwo byavugwaga ko yaroze 7. Yararekuwe ariko yirukanwa mu buvuzi.

Ibi birego 17 ni iby’abantu bari hagati y’imyaka ine kugeza kuri 80 y’amavuko.

Ingingo iri mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’iki gihugu ivuga ko umuntu uhamwe na bene ibi byaha, akatirwa igifungo cya burundu. Iki ni na cyo Pechier yakatirwa, aramutse ahamwe n’ibi byaha.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!