bwiza.com
Ahabanza » Umugabo wemera ko arya inzoka, injangwe n’imbwa yasobanuye ibyamubayeho
Utuntu n'utundi

Umugabo wemera ko arya inzoka, injangwe n’imbwa yasobanuye ibyamubayeho

Ni umugabo witwa Odembo Thomas wo mu gace ka Nyatike ko muri Migori, mu gihugu cya Kenya, atangaza ko arya inyama z’ibikururanda, injangwe n’imbwa.

Thomas w’imyaka 35 y’amavuko, akaba n’umubyeyi w’abana barindwi, avuga ko hari zimwe muri izi nyamaswa anorora.

Odembo, avuga ko ashinzwe umutekano mu ruganda rw’abashinwa rutunganya amabuye y’agaciro. Ubwo ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya cyamusuraga cyasanzwe ngo afite akanyamasyo yari agiye kubaga, ngo akagire ifunguro rya saa sita.

Yatangaje ko ubwo yari afite imyaka 12 umubiri we wagiraga ibibazo iyo yabaga yariye inyama z’inka. Yagize ati « Buri gihe iyo naryaga inyama z’inka, umubiri wanjye warafurutaga. Ababyeyi banjye banjyanye kumvuza ku muvuzi wa gakondo ambwira ko agiye kundagurira. Nategetswe kutagira ikindi kiribwa nzajya ndya kitari imboga ».

Akomeza avuga ko ubwo umukoresha we w’Umushinwa yamugaburiraga, yamuhaye inyamwa aranurirwa. Ati « Hari umunsi bosi wanjye yansangije ku mpamba ye, cyari ikinyamujongo n’umukati biteguye neza. Mbere nabanje kugira isesemi ariko nkomeje kurya ndanurirwa numva ni ifunguro riryoshye cyane ntari narigeze ndya na rimwe ».

Akomeza avuga ko kuva uwo munsi aribwo yatangiye kumva akunze inyama mu buryo budasanzwe bitandukanye n’uko yari yaravutse. Ati « Ndya utunyamasyo, imiserebanya, uruvu, injangwe,…

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!