bwiza.com
Ahabanza » Kamonyi: Ibuka irasaba abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abazize Jenoside kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro
Amakuru Politiki

Kamonyi: Ibuka irasaba abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abazize Jenoside kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro

Mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Kamonyi cyabereye ku Rwibutso rw’aka karere  ruherereye mu Kibuza ,kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019, bamwe mu barokotse Jenoside bavuga ko ubumwe n’ubwiyunge bushobora kubangamirwa nuko hari abatarabona imibiri y’ababo ngo ishyingurwe ndetse  n’abangirijwe imitungo yabo bakaba batarishyurwa.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique  avuga ko muri aka karere hari gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge nka Ndi Umunyarwanda zibakangurira kunga ubumwe ariko ngo hari imbogamizi bagifite zishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge bigatuma butagera ku kigero cy’ijana ku ijana.

Agira ati «niba turi ku kigero cya 92% cy’ubumwe n’ubwiyunge uwo munani ushobora kuba ukibangamiwe n’uko hari ababuze ababo bajugunywe ngo babashyingure ndetse turacyanafite n’abatarishyurwa imitungo yabo yangijwe mu gihe cya Jenoside batarishyurwa , ndetse hari  n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma y’iyi myaka 25.»

Murenzi Pacifique akomeza agira ati « turakangurirwa kubana mu bumwe ariko turacyafite ikibazo cy’Imibiri yaburiwe irengero  n’ubu tugiye gushyingura ariko ukuntu iboneka  ntabwo iboneka kubera ubufatanye n’abaturage  ahubwo iboneka kubera ibikorwaremezo birimo kubakwa».

Umuyobozi w’Akarere  ka Kamonyi, Alice Kayitesi avuga ko ikibazo cy’abangirijwe ibyabo batarishyurwa hari ingamba aka karere kari kafashe ngo imanza zose zihari zirangizwe muri iki gihe cy’iminsi ijana

Agira ati « Mu karere kacu twari dufite imanza 443 zitararangizwa twari twihaye gahunda yo kumanuka nk’urwego rw’akarere ndetse dufatanije n’izindi nzego dufatanije ariko tumaze kuzisesengura twasanze 33 gusa  ari zo zishobora kurangizwa izindi zifite imbogamizi».

Muri iki gikorwa hashyinguwe imibiri 63 yakuwe hirya no hino mu karere ka Kamonyi, ni mu gihe uru rwibutso rw’akarere ka Kamonyi  rwari rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 47.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!