bwiza.com
Ahabanza » Samuel Eto’o Fils na Ahmad bakiriwe na Perezida Tshisekedi muri Congo
Amakuru Imikino

Samuel Eto’o Fils na Ahmad bakiriwe na Perezida Tshisekedi muri Congo

Icyamamare muri ruhago, Samuel Eto’o Fils ukomoka muri Cameroun, yakiriwe mu biro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Ahmad Ahmad.

Muri uru ruzinduko rw’ibi byamamare ku Isi muri ruhago rwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2019, ubwo byakirwaga byari biherekejwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo (FECOFA), Constant Omari.

Eto’o yishimiye kugera muri Congo yita iwabo, aho yagize ati “I Kinshasa ni iwacu, buri gihe mpora mvuga ko mbere yo kuba umunya Cameroun, ndi Umunyafurika. Ni ibyishimo kuba tugarutse iwacu, ndashimira cyane nyakubahwa Perezida [Tshisekedi] ku bw’igihe cye yaduhaye”.

Ahmad Ahmad atangaza ko uruzinduko rwabo muri Congo, atari urw’akazi, ahubwo ko rwihariye. Yagize ati “Twaje i Kinshasa mu ruzinduko rwihariye, ndashimira umukuru w’igihugu watwakiriye,…”.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo, Constant Omari yasabye ibi byamamare kuzasubira gusura iki gihugu noneho ari uruzinduko rw’akazi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com