bwiza.com
Ahabanza » Abakinnyi ba Rayon Sports banze gukora imyitozo bageze ku kibuga
Amakuru mashya Imikino

Abakinnyi ba Rayon Sports banze gukora imyitozo bageze ku kibuga

Uyu munsi, tariki ya 20 Gicurasi, abakinnyi ba Rayon Sports banze gukora imyitozo ubwo bari bageze ku kibuga cy’imyitozo cya Nzove.

Iyi dukesha Inyarwanda ivuga ko byatewe n’umushahara bamaze amezi abiri badahabwa. Ngo bari basezeranyijwe kwishyurwa nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC ku wa gatanu w’icyumweru gishize. Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali (Stade Regionale) i Nyamirambo, ubwo Rayon yatsindaga Musanze ibitego 3-1.

Aba bakinnyi ngo bageze ku kibuga banga kuva mu modoka.

Aba bakinnyi bari baje mu myitozo ngo bitegure Kirehe FC. Uyu ni umwe mu mikino 2 isigaje ngo irangize imikino yose ya shampiyona. Ifite amahirwe yo kwegukana igikombe kuko ubu ifite amanota 66, mu gihe mukeba APR FC ifite 62.  Kunganya umukino umwe rukumbi byatuma yegukana igikombe n’ubwo APR yayitsinda yombi kuko kugeza ubu iyi kipe ifite abafana benshi ni yo izigamye ibitego byinshi.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!