bwiza.com
Ahabanza » Banze kwishyura amafaranga y’ubukode nyiri inzu abahimisha kuyikuraho inzugi n’amadirishya
Amakuru Utuntu n'utundi

Banze kwishyura amafaranga y’ubukode nyiri inzu abahimisha kuyikuraho inzugi n’amadirishya

Pascal w’imyaka 50 na Nicole Vermeulen wa 53 y’amavuko, bagiye bamara igihe bagirana amakimbirane na nyiri inzu bakodesha,  biza kurangira abahaye igihano gikakaye.

Inzu Pascal na Nicole bakodesha iherereye mu gace ka Lignières, muri Aube mu Bufaransa, ubu bayibamo imanitsemo ibitambaro mu madirishya n’imbaho mu muryango nyuma yo gukimbirana na nyirayo, banga kumwishyura ay’ubukode.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru 7sur7, ngo inzu yaje kugenda yangirika bagasaba nyirayo kuyisana akanga, uyu muryango ukagerageza kugaragaza ibibazo ifite ariko nyirayo akavunira ibiti mu matwi.

Uyu muryango ngo waje no gukupirwa umuriro, biza kurangira wivumbuye kuri nyiri inzu wanga kongera kumwishyura ay’ubukode wamuhaga w’amayero 500 buri kwezi.

Mu kwihorera, nyiri inzu ngo yaraje akuraho inzugi n’amadirishya basigara baba mu nzu idakinze. Kuva mu kwezi gushize uyu muryango ngo ubayeho mu buzima bukakaye, aho badashobora kuryama ngo bagoheke.

Mu madirishya ngo bashyizemo rido, mu muryango begekamo imbaho, umuyobozi bwa komini Lignières wamenyeshejwe iki kibazo ngo akaba ntacyo yagikozeho.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!