bwiza.com
Ahabanza » Impeta yawe irihe ? igice cya mbere n’icya kabiri
Amakuru Iyobokamana Urukundo

Impeta yawe irihe ? igice cya mbere n’icya kabiri

(Itangiriro 24:22)

Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugabo yenda impeta y’izahabu, kuremera kwayo kwari nk’igice cya shekeli, n’ibimeze nk’imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi z’izahabu, arabimwambika

Maze iminsi itari micye nganirizwa mu mutima wanjye ku Ijambo IMPETA, ubusanzwe Impeta n’ikimenyetso k’isezerano umuntu agirana n’undi cg inshingano runaka, nk’ubuyobozi, impano,… Jyewe rero ndifuza kuvuga kumpeta yambikwa abashyingiranywe.

Muri ik’igihe usanga abantu benshi bubatse batacyambara Impeta, wababaza Impamvu aka kubwira ngo nti kinkwira, irandya, n’ubusanzwe sinyikunda,…

Nyamara iyo ntekereje imbaraga byantwaye kugirango mfate icyemezo cy’umukobwa nzambika impeta ndatangara! Ese ujya wibuka ama miriyoni watanze kugirango ukore ubukwe wambikiye umuntu impeta? Nonese kutagukwira byaba Impamvu koko! ?

Rimwe nigeze kujya ku kazi ntampaye Impeta, ariko niriwe nabuze amahoro, mbona nsa nuwambaye ubusa none ndakubaza wowe wayikuyemo Impeta yawe irihe?
Mu bihugu byateye imbere iyo umukobwa ashwanye n’umusore bakundanaga ikintu yihutira gukora nuku musubiza Impeta ye bivuzengo isezerano ry’urukundo bari bafitanye rirarangiye! Nonese ko wayikuyemo nawe urukundo wakundaga uwo muntu mubana umunsi ku munsi rwa rarangiye ?.

Igitandukanya umuntu wubatse nutubatse n’iki?

Mu minsi yashyize nahuye n’inshuti yanjye ya kera ibonye nambaye Impeta irishima cyane ngo wawooooo ! Wakoze ubukwe ryari ? Arongera ati Madam ameze ate ? Nahise numva ko atazi ibyabaye ndamusubiza nti ameze neza!

Ubyange ubyemere Impeta yawe ntikwiriye gusimbuzwa impamvu iyariyo yose kuko ibuka neza ko wayambaye bikuvunnye wahuruje ibihumbi n’ibihumbi by’abantu.

 

IMPETA YAWE IRIHE ? ( IGICE CYA KABIRI INGARAGU)

Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, Abe ari we wiringira na we azabisohoza. Zaburi 37:5

Mubisanzwe urugendo uzagenda ejo urutegura uy’umunsi,Impeta n’ikimetso cy’isezerano kubashakanye cg abemeranije kuzabana bagasangira umutungo, ubuzima, ibyiza n’ibibi…

Kimwe mubibazo byugarije u Rwanda ndetse n’Isi muri Rusange n’ugutandukana kw’abashakanye (DIVORCE ),
Impamvu zitera abashakanye gutandukana ni nyinshi ariko jyewe natekereje imwe muri zo “Ku titegura bihagije mbere yo kubana”, niho nahereye mvuga ko “IMPETA YAWE ITEGURWA” mbere y’uko uhura nayo.

Mu bintu umukobwa wese akwiriye kwitondera agatekerezaho neza, n’umuntu uzamwambika impeta, kimwe n’umuhungu ukwiriye kuzirikana ko uwo mukobwa ugiye kwambika Impeta ar’uwo muzabana ubuzima bwose,

Jyewe byamfashe amasengesho y’iminsi 40 mbere yo kwemeranywa na Mucyo ko tuzabana, nawe byamusabye igihe kinini, byose nabikubiye mu Gitabo kigiye gusohoka vuba “Iminsi Ijana mu Rushako” muzabibona.

Umuntu muzabana iteke n’iteka arategurwa, arasengerwa, araganirizwa kugeza igihe wumvako ntakindi kintu usigaje uretse kubana nawe!

Quote “Niba ushaka kugira Amahoro mu rushako uzakunde mugenzi wawe nk’aho ntawundi muntu usigaye ku Isi”

#ImpetaChallenge
#WhereIsYourRing?
#ImpetaYaweIrihe?
#ImpetaYaweIrategurwa
Uwagaba Joseph Caleb

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!