bwiza.com
Ahabanza » RDC: Nyuma ya Moise Katumbi, Mbusa Nyamwisi ukuriye RCD/K-ML nawe arateganya gutaha
Amakuru Politiki

RDC: Nyuma ya Moise Katumbi, Mbusa Nyamwisi ukuriye RCD/K-ML nawe arateganya gutaha

Mandatory Credit: Photo by Thierry Charlier/AP/Shutterstock (7061521a) Antipas Mbusa Nyamwisi Democratic Republic of Congo's Foreign Affairs Minister Antipas Mbusa Nyamwisi talks to the media during a joint press conference with Belgium's Foreign Affairs Minister Karel De Gucht, unseen, following their meeting at the Egmont Palace in Brussels BELGIUM DEMOCRATIC REPUBLIC OF CONGO, BRUSSELS, Belgium

Antipas Mbusa Nyamwisi, Umuyobozi w’ishyaka RCD/K-ML (Rassemblement Congolais pour la Democratie/Kisangani-Mouvement de Liberation) agiye gusubira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka itanu ari mu buhungiro nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’iri shyaka.

Paul Muhindo Vahumahwa yahishuriye Politico.cd ko nta kizabuza Mbusa Nyamwisi gusubira mu gihugu.

Uyu mudepite wo muri Beni yatangaje ko umunsi n’aho azanyura asubira mu gihugu bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Yasobanuye ko yari yarahunze igihugu kubera imitegekere ya Perezida Joseph Kabila, ariko ngo kuko benshi mu bari barahunze barimo gutaha, Mbusa Nyamwisi nawe  ari muri abo.

Ni mu gihe undi munyapolitiki w’ingenzi muri Congo, Moise Katumbi, nawe ategerejwe kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Gicurasi, i Lubumbashi nyuma y’igihe ari mu buhungiro.

Mu gihe Mbusa Nyamwisi wabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu karere muri Guverinoma ya Gizenga ashinjwa n’abakurikiranira hafi ibya Congo kugirana umubano n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje ibikorwa byayo muri Kivu y’Amajyaruguru, umuvugizi wa RCD/K-ML we avuga ko ntacyo yishinja cyamubuza gutaha.

Iyi nkuru iravuga ko Nyamwisi, wegereye cyane Moise Katumbi, ari umwe mu bayobozi barindwi b’ihuriro LAMUKA, akaba abarizwa mu buhungiro mu Bubiligi nyuma yo kunyura muri Tanzania, Kenya, Uganda ndetse no muri Afurika y’Epfo. Uyu kandi ngo ntiyigeze yamagana intsinzi ya Felix Tshisekedi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!