bwiza.com
Ahabanza » Umusore uvuga ko Diamond yamutwaye umugore yateje impagarara
Imyidagaduro

Umusore uvuga ko Diamond yamutwaye umugore yateje impagarara

Umusore utatangajwe amazina yagarutse mu matwi ya benshi nyuma yo kuvuga ko umukunzi wa Diamond, Tanasha Donna yari uwe ariko bakamumutwara.

Tanasha na Diamond bagaragaje ko bakundana mu mpera z’umwaka wa 2018. Ntibyari bizwi ko uyu mukobwa yaba afite undi musore bakundana.

Agira icyo avuga kuri ibi, Diamond yavuze ko ntacyo abiziho. Ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije niba ibivugwa n’uyu musore byaba ari ukuri, yavuze ko  Tanasha atigeze amubwira ko hari undi musore bakundaga mbere y’uko bamenyana.

Avuga ko iyo aza kuba ahari, Tanasha yari kubimubwira. Ati “ Ese ubu namubwira [umusore uvuga ko yamutwaye umugore] iki?  Ntiyigeze ambwira ko afite umukunzi [Tanasha]. Iyo aza kuba amufite bari kubiganira hagati yabo bakabikemura.”

Umuhanzi mugenzi we, Rayvanny na we ukorera umuziki muri Wasafi ya Diamond, yakuriye inzira ku murima uyu musore ikinyamakuru Ghafla kivuga ko akiri muto, ko yava ku bintu kuko Tanasha yabaye uw’undi mugabo.

Ati “ Mu mubwire areke kuzana intambara kuko Tanasha ari uwa Diamond. Dushaka kumushyingira, bityo yareka kuzana inkuta hagati yacu.”

Kugeza ubu, Tanasha ntacyo aratangaza niba koko mbere yo gukundana na Diamond hari undi musore bari kumwe.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!