bwiza.com
Ahabanza » Intambara y’inzoka ebyiri yaje kurangira imwe imize indi- AMAFOTO
Amakuru Utuntu n'utundi

Intambara y’inzoka ebyiri yaje kurangira imwe imize indi- AMAFOTO

Inzoka ya metero esheshatu yo mu bwoko bwa Python  yafashwe amafoto ubwo yarwanaga n’indi kugeza igihe iyinesheje ikanayimira bunguri.

Iyi nzoka yamiriye ngenzi yayo yo mu bwoko bumwe ahazwi nka Wyndham, muri Australia, ubwo zose zari zicakiraniye hafi y’inyubako y’umuturage, birangira irushije indi ingufu imize indi.

Iyi nzoka ya metero 6 ubwo yari imaze kumurira indi

Alice Skilton, ukora mu kigo izi nyamaswa zisurirwamo yavuze ko amashusho yafashwe n’uwitwa Amanda Jongedyk. Aganira na Dailyamaily yagize ati “Yategereje ko Python imira inzoka ngenzi yayo, ni uko ahagarara inyuma yayo afata amashusho”.

Alice akomeza avuga ko iyi ari inzoka ya gatatu imaze kumira mu mezi make ashize, ndetse ko ari ibintu bisanzwe kubona inzoka imira indi, cyangwa indi nyamaswa bitewe n’ubwinshi bwazo boroye.

Akavuga ko ubwoko bw’inzoka nini babushyira ahitaruye bitewe n’uko abakerarugendo baba badashaka kuzireba, ngo kuko zibatera ubwoba.

Aha yari yabashije kuyimira hasigaye umurizo

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!