bwiza.com
Amakuru Politiki

Uganda: Visi Minisitiri w’Intebe Kivejinja yabwiye Bobi Wine ko utava muri ghetto ngo ube perezida

Visi Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Uganda, akaba na minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kirunda Kivejinja yasabye depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) kurekeraho kurota kuzaba Perezida wa Uganda utaha.

Nubwo atavuze izina Kyagulanyi, Kivejinja w’imyaka 83 yavuze ko “ udashobora guturuka muri ghetto ngo ube perezida.”

Ni mu gihe Robert Kyagulanyi yakomeje kugaragaza ko adatewe ipfunwe no kuba akomoka mu duce duciriritse tuzwi nka ghetto akagaragaza ko yiteguye guhangana na Perezida Museveni ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ataha.

Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine, amaze igihe asaba abayoboke be gufata indangamuntu, avuga ko Museveni ashobora gutsindwa mu matora nubwo hari bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakunze kwitabaza urukiko mu 2016 na 2011 bamagana ibyavuye mu matora ariko ntihagire icyo bihindura.

Kuri iyi nshuro rero nk’uko tubikesha urubuga Kampala Dispatch, Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Uganda, Kivejinja aravuga ko kwibaza ko kuzaba perezida utaha wa Uganda atari ukurota ku manywa gusa ahubwo ari no kwiyibagiza ibibazo n’imbogamizi uyoboye igihugu kuri ubu yanyuzemo kugirango ayobore igihugu.

Uyu yasubiriyemo abanyamakuru amateka y’igihugu kuva mu gihe cya gikoloni kugeza ubu, yerekana ko kugera ku butegetsi kwa NRM atari ibintu byayoroheye. Yakomeje agira ati: “Tugomba gushyiramo no kwihangana gucye kubera ko Isi ntabwo izarangira ejo. Niba ushaka kuba perezida ntubihatirize, bizaza kuko Isi iracyahari.”

Yongeyeho ko ari byo bitoroshye ari ko na none ati: “Ntutekereze ko uzabyuka muri ghetto ngo ube perezida. Hagomba kubaho imbogamizi.” Kivejinja yabwiraga itangazamakuru ku Biro by’Umukuru w’igihugu muri Nakasero, aho yagarukaga ku byagezweho na minisiteri ye mu gutegura Manifesto ya NRM ya 2016-2021.

Uyu mugabo yanagarutse ku kibazo cy’imibanire itameze neza hagati ya Uganda n’u Rwanda muri iki gihe, avuga ko ibibazo bya dipolomasi hagati y’ibi bihugu bidasobanutse kandi bitazakoma imbere iterambere rya EAC, mbere yo kongeraho ko ibyo bibazo bizarangira vuba.

Ati: “Ikibazo cy’umupaka wa Uganda n’u Rwanda kizarangira vuba. Nabibizeza. Nta n’umwe ushaka intambara. Nta n’umwe muri twe wakwemera intambara.”

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Bazabose 22/05/2019 6:27 pm at 6:27 pm

Uyu musaza Imana yamuteye iteka none arihenura! Mu myaka 83 akivuka babaga mu nzu zimeze gute? Mumbarize niba uyu musaza yaravukiye mu Bitaro bizwi nka Kaguranyi? Iyo umuntu arimo kunywa amata agirango yasezeye kuri toilette!!!!!!!!!!!!!!!. Icyambwira ko arara yambaye imyenda! Nta n’ubwo ajya yambara ubusa! Wakwambara ubusa mu cyumba ukaba Visi Minisitiri w’Intebe?

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!