bwiza.com
Ahabanza » Musanze: Polisi ntiremeza niba umugabo wakekwagaho kwica umugore we ari we wabonetse yapfuye
Amakuru Politiki

Musanze: Polisi ntiremeza niba umugabo wakekwagaho kwica umugore we ari we wabonetse yapfuye

Amakuru agera kuri Bwiza.com ataremezwa neza aravuga ko umugabo Ndahayo Jean de Dieu wo mu Karere ka Musanze ukekwaho kwica umugore we yasanzwe mu Mugezi wa Mukungwa yapfuye nyuma y’uko yari yaburiwe irengero uyu mugore we wari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye amaze kwicwa.

Ku murongo wa telephone twabajije Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ngo tumenye niba aya makuru ari impamo, umuvugizi wayo CIP Rugigana ntiyayahakana cyangwa ngo ayemeze avuga ko hagitegerejwe ibisubizo bya muganga kuko uwo murambo wakuwe muri Mukungwa ugahita ujyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri.

CIP Rugigana ati: “Ayo makuru ntabwo turayemeza. Umurambo wajyanwe kwa muganga dutegereje ibisubizo bya muganga nibimara kuboneka turabyemeza.”

Mu ijoro ryo kuwa 20 rishyira kuwa 21 Gicurasi nibwo umugore wa Ndahayo witwa Ntakirutimana Eustochie yiciwe iwe mu rugo ateraguwe ibyuma inshuro nyinshi ku bice bitandukanye by’umubiri. Ibi bikaba byarabereye mu Murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru aho bari batuye.

https://bwiza.com/2019/05/21/musanze-polisi-yatangiye-guhiga-ukekwaho-kwica-umugore-we-wari-umuyobozi-wishuri-ryisumbuye/

Umugabo we Ndahayo ukekwaho kuba ari we wamwishe yahise aburirwa irengero mu gihe bivugwa ko yaba yaramwishe nyuma yo kumwaka amafaranga akayamwima, yanashaka ko amusinyira ngo afate inguzanyo muri banki, akabyanga nk’uko amakuru atangazwa n’abaturanyi n’inshoreke ye ( Ntakirutimana yari yarabyaye muri batisimu) abigaragaza.

Nyakwigendera wari umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabare, ishuri rya leta riri muri Musanze, yashyinguwe kuwa 22 Gicurasi 2019 I Musanze.

Mu kiganiro yahaye bwiza.com icyo gihe, CIP Alexis Rugigana yakomoje ku cyaba cyarateye ubu bwicanyi agira ati: “Bari bamaze imyaka 10 bashyingiranwe ariko kubw’ibyago nta mwana bigeze babyara ari byo bishobora kuba byaragejeje ku makimbirane.”

 

Izindi wakunda

Bwiza.com