bwiza.com
Ahabanza » Nsabimana Callixte (Sankara) yasobanuye uko abayobozi b’u Burundi na Uganda bafasha FLN
Amakuru Featured Politiki

Nsabimana Callixte (Sankara) yasobanuye uko abayobozi b’u Burundi na Uganda bafasha FLN

Nsabimana Callixte uzwi ku izina rya Sankara, ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, yasobanuye ko bamwe mu basirikare bakuru ba Uganda n’u Burundi batera inkunga ibikorwa by’inyeshyamba za FLN zirwanya Leta y’u Rwanda

Saa Mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, nibwo Sankara yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali, aho yasobanuriwe urutonde rw’ibyaha bigera kuri 16 aregwa nk’uwari umuvugizi wa FLN, inyeshyamba zagiye zigaba ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda, bigatwara ubuzima bwa benshi abandi bagakomereka,  arabyemera anabisabira imbabazi ndetse anasobanura uburyo bagabaga ibitero n’ababafashaga.

Sankara yemera ibyaha byose aregwa anasaba imbabazi Perezida

Sankara ubwo yahabwaga ijambo n’umucamanza ngo agire icyo avuga ku byaha aregwa n’ubushinjacyaha, yahereye ku cyo gukorana na Leta z’amahanga hagamijwe guhungabanya umudendezo w’u Rwanda, arabyemera, avuga ko yari afitanye umubano na bamwe mu basirikare bakuru b’u Burundi na Uganda.

Yasobanuye ko mu Burundi yakoranaga bya hafi n’uwitwa Bertin, umusirikare w’u Burundi ukora mu rwego rw’igihugu rw’iperereza ryo hanze, ko ari na we wafashije ingabo za FLN kubona inzira izivana muri Congo zigana mu Rwanda, mu bice byo mu Ntara z’Uburengerazuba, aho zagabye ibitero ziva mu ishyamba rya Nyungwe.

Yagize ati “Ubwo bamfataga nari maze no kuvugana na Major Bertin uzwi ku izina rya Moses wo mu Burundi, banasanze ubutumwa yari amaze kunyoherereza muri telefoni yanjye, yaradufashije mu kuvana ingabo zacu muri Congo, zica mu Cibitoke zinjira muri Nyungwe”.

Yakomeje avuga ko u Burundi nta gikoresho cya gisirikare bwigeze buha inyeshyamba za FLN ndetse ko atahamya ko na Perezida w’u Burundi yari azi ko hari bamwe mu ngabo ze babafasha, ahubwo ko byakorwaga na bamwe mu ibanga.

Avuga kuri Uganda, Sankara imbere y’umucamanza, yagize ati “Nibyo koko nagiranye umubano n’abayobozi bakuru mu gisirikare cya Uganda,…”.

Yavuze ko yafashwe yari amaze kuvugana Capt Sunday Charles wanamufashije kugera kuri Brig. Gen. Abel Kandiho, uyobora Urwego rw’Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI. Avuga kandi ko uyu Sunday yanamufashaga akiba muri RNC na we abamo”.

Yavuze ko hari bamwe mu bayobozi barimo Gen Habimana Hamada, umuyobozi mukuru wa FLN, bagiye muri Uganda kubonana na Gen Abel Kandiho, basanga yagize izindi gahunda aboherereza undi musirikare [Koloneri].

Ati “Yabonanye n’izo ntumwa zanjye baganira uburyo baduha ubufasha bwa gisirikare n’ibindi[…]. Intumwa zacu zavuyeyo zibwemerewe, nafashwe izo ntumwa zaragombaga gusubirayo kunoza ibyari byaraganiriwe,…”.

Sankara avuga ku gitero cyagabwe muri Nyungwe ku wa 15 Ukuboza 2018, yavuze ko ihuriro rya MRCD ryari ryarahaye amabwiriza FLN yo guca ibiraro by’umuhanda uca mu ishyamba rya Nyungwe, gutega ambushi imodoka za gisirikare zaricagamo, kureba ibiro by’imirenge n’ibya gisirikare ndetse na polisi.

Aha niho yavuze ko FLN ihabwa amabwirizwa n’uwitwa Gen Major Sinayobye Barnabé, hari ibyo yakoraga igasubira inyuma ikamuha amakuru atariyo.

Yagize ati “Mbere y’iminsi itanu, Gen Major Sinayobye Barnabé yambwiye ko ashaka gukora akantu, numvaga ko ashaka gukora kimwe mu byo twari twarababwiye”.

Aha niho yahise atanga urugero avuga ko ‘Uteye ikigo cya gisirikare nk’umuvugizi byoroshye kubivuga kuri radiyo ariko ko bigoye kuba wajyaho uvuga ko wagabye ibitero ku modoka zitwaye abaturage no mu isoko’.

Yavuze ko uyu Sinayobye ari we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bya FLN ndetse ko nta burenganzira yari afite bwo kuba yamuha amabwiriza y’ibyo agomba gukora. Gen Niyitegeka Wilson ngo niwe wenyine ushobora kuba yaha amabwiriza uyu Sinayobye uyoboye ibikorwa bya gisirikare bya FLN.

Umushinjacyaha yasabye urukiko kuba rufunze iminsi 30 y’agateganyo Sankara wemera ibyaha aregwa, akanabisabira imbabazi, ashingiye ku kuba ashobora gufungurwa agasibanganya ibimenyetso, kuba adafite aho abarizwa hazwi, kuba yatoroka n’ibindi.

Uwunganira Sankara, Me Nkundabarashe Moise yisunze ingingo z’amategeko yasabye ko umukiriya we yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, aho avuga ko ashinjwa ibyaha ariko bikaba bitaramuhama, ko bivuze ko akiri umwere.

Amaze kumva impande zombi, umucamanza yavuze ko imyanzuro izasomwa ku wa Kabiri saa Cyenda, tariki ya 28 Gicurasi 2019.

Sankara mu rukiko na Me Nkundabarashe umwunganira mu by’amategeko

 

Izindi wakunda

4 Ibitekerezo

habamahirwe emmy hamjat 23/05/2019 1:49 pm at 1:49 pm

Nibakomeze bamwinje

Subiza
Uganda yavuze  ku byo ishinjwa na Sankara mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda - bwiza.com 24/05/2019 10:25 am at 10:25 am

[…] Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/05/23/nsabimana-callixte-sankara-yasobanuye-uko-abayobozi-bu-burundi-na-ugand… […]

Subiza
Kigali: Nsabimana Callixte (Sankara) gufungwa iminsi 30 y'agateganyo - bwiza.com 28/05/2019 4:51 pm at 4:51 pm

[…] Nsabimana Callixte (Sankara) yasobanuye uko abayobozi b’u Burundi na Uganda bafasha FLN […]

Subiza
Kigali: Nsabimana Callixte (Sankara) yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo - bwiza.com 28/05/2019 4:52 pm at 4:52 pm

[…] Nsabimana Callixte (Sankara) yasobanuye uko abayobozi b’u Burundi na Uganda bafasha FLN […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!