bwiza.com
Ahabanza » Stop ! Stop ! Stop Satani nakubonye
Ijambo ry'Imana Iyobokamana

Stop ! Stop ! Stop Satani nakubonye

Soma Abayefeso 4:7

“ Ariko umuntu wese yahawe ubuntu nk’ uko urugero rw’ Impano ya Kristo ruri “

Nuha umwanzi umwanya arawufata. Tugomba kuba twiteguye igihe cyose, kuko tutaba tuzi igihe satani yongera kwiyoberanya, akagaruka kugira ngo atwibe icyo twari tumaze kwakira “KWIZERA “.

Hari abantu bakiriye ibitangaza binyuranye by’ Imana birimo uburwayi, n’ ibindi mu gihe isaha yacyo, bakongera gusubira muri ya mitekerereze yabo ya kera itagira ukwizera. Iyo satani agarukanye bya bimenyetso nk’ibya mbere ntitugomba kumwemerera.

Dushobora gukumira Satani mu gihe hihaye kwongera kugaruka kudukuramo ukwizera cyangwa icyo tumaze kwakira mu inzira y’ Ijambo ry’ Imana. Uyu munsi ndashaka kuguha ibintu by’ ingenzi byagufasha mu kumuhagarika. Icya mbere fata ijambo ry’ Imana nk’ ububasha ukoresha bya mbere, mu ubuzima bwawe.

Ubwo bizagusaba igihe cyose kunyuza ibitekerezo byawe mu inzira y’ ijambo ry’ Imana nkuko rivuga ku ibijyanye ni icyo kintu utangiye gutekereza. Icya kabiri, gerageza kuba mu ubuzima bwo kwizera icyo Imana yavuze ku ubuzima bwawe.

Kuko ukwizera kuzanwa no kumva kandi kumva ijambo ry’Imana ( Rom 10:17). Icya gatatu, bizagusaba nabwo kubaho mu urukundo ry’ Imana. Kubera ko ukwizera gukorana n’ urukundo. Nta urukundo , ukwizera kwawe ntabwo kuba guhagije. Birashoboka ko washaka gukoresha kimwe muri ibyo bitatu, ariko, ndakubwiza ukuri ko nta umusaruro wabona ukwiye kuko bigusaba kubikoresha byose.

Nitubaho mu ubuzima bujyanye n’ Ijambo ry’ Imana, ukwizera no gukunda bizadufasha guhagarara mu ibigeragezo bya Satani dufite “INTSINZI “.

“Hitamo nonaha kudaha Satani umwanya

Dufatanye gusoma YOHANI 15:7-12

Ni muguma muri njye amagambo yanjye akaguma muri mwe , musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. Ibyo nibyo byubahisha Data ni uko mwera imbuto nyinshi mukaba abigishwa banjye,

uko Data yankunze niko nanjye nabakunze, nuko rero mugume mu urukundo rwanjye. Ni mwitondera amategeko yanjye muzaguma mu urukundo rwanjye nk’ uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu urukundo rwe.

“ Ibyo mbibabwiye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe kandi n’ umunezero wanyu ube wuzuye “

Ngiri itegeko ryanjye: MUKUNDANE nk’ uko NABAKUNZE.

AMEN!

Rev. / Ev. Eustache Nibintije,

Ijambo muriteguriwe n’umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Imana iguhe imugisha!

Iri jambo murigejejweho na

Nibintije Evangelical Ministries

Email: estachenib@yahoo.com

+14128718098(WhatsApp)

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!