bwiza.com
Utuntu n'utundi

Amerika: Abagore n’abakobwa bigaragambije banga gutera akabariro n’abakunzi babo

 

Muri Amerika hari abagore n’abakobwa bakomeje gukora imyigaragambyo bamagana itegeko riherutse gutorwa ribuza abagore gukuramo inda. Gusa iyi myigaragambyo ntabwo yabereye mu muhanda gusa ahubwo yimukiye no mu ngo.

Tariki ya 15 Gicurasi 2019, nibwo inteko ishingamategeko ya Leta ya Alabama imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika , bemeje umushinga w’itegeko rihana umuntu wakuyemo inda. Icyo gihe abo banyamategeko barekeye gusa ubwo burenganzira bwo gukuramo inda, abafashwe ku ngufu n’abatewe inda n’abo bafitanye isano ya hafi cyangwa igihe ubuzima bwe n’uwo atwite buri mu kaga.

Nyuma y’itorwa ry’iri tegeko , abantu bamwe bararyishimiye abandi ntibaryakira neza. Hari abagore n’abakobwa bariye karungu bari basanzwe babyemerewe. Ibi byatumye bahita batangira imyigaragambyo ikomeye mu mihanda n’imbere y’inyubaka z’ubuyobozi.

Nk’uko tubikesha BBC , iyi myigaragambyo yahinduye isura aho yimukiye mu ngo. Kugeza ubu, abagore n’abakobwa benshi muri iki gihugu, ntabwo bari kwemera gukora imibonano mpuzabitsina n’abakunzi babo.

Gusa icyi cyemezo cyafashwe n’aba bagore cyateje impaka hirya no hino muri Amerika. Bamwe bemeza ko ari uburyo bukomeye bwo kwerekana imbaraga z’abagore mu gihe abandi bavuga ko ari bwo buryo buboneye bwo kugaragaza ko abagore bafite uburenganzira bwo kugenzura imibiri yabo.

Nkurunziza Viateur@ bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com