bwiza.com
Ahabanza » Kizito Mihigo yagize icyo avuga kuri Nsabimana Callixte (Sankara) wamushoye mu byaha
Amakuru Politiki

Kizito Mihigo yagize icyo avuga kuri Nsabimana Callixte (Sankara) wamushoye mu byaha

Umuhanzi Kizito Mihigo wari warakatiwe n’inkiko z’u Rwanda nyuma akaza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, yagize icyo avuga kuri Nsabimana Callixte uzwi ku izina rya Majoro Sankara, wagiye agarukwaho cyane mu rubanza rwe.

Kizito Mihigo yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mu mwaka wa 2013, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga birimo icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu. Mu bimenyetso ubushinjacyaha bwagenderagaho bumushinja, harimo n’ibiganiro yagiye agirana na Nsabimana Callixte (Sankara), ubu uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, yabajije ikibazo kigira kiti “Uyu ni we Sankara wari wasezeranyije Kizito Mihigo ko azamugira Minisitiri w’Umuco na Siporo igihe yaba yafashe u Rwanda? Ariko uru Rwanda bafata ye!”

Mu kugira icyo asubira uyu Tuyishime wari ubajije, Kizito yahise agaragaza aho imiburanire ye itandukaniye n’iya Sankara, aho avuga ko we yamye aharanira amahoro kuva mu bwana bwe, mu gihe undi ngo yari yarahisemo intambara.

Yagize ati “Itandukaniro ryanjye na Sankara, icya mbere yaburanye yemera ibikorwa yakoze bigize ibyaha mpanabyaha mu gihe njyewe naburanye nemera ibyaha bishingiye ku biganiro nagiranye nawe kuri Whatsapp. Icya kabiri, kuva mu bwana bwanjye naharaniye amahoro n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu gihe we yahisemo intambara. Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bwo kuba narafunguwe”.

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo hasohowe itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, yari iyobowe na Perezida Kagame. Ririmo ko Kizito Mihigo n’izindi mfungwa zisaga ibihumbi bibiri zafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!