bwiza.com
Ahabanza » Nta muntu dufite witwa Maj. Bertin- Uburundi buvuga ku byatangajwe na Sankara
Amakuru mashya

Nta muntu dufite witwa Maj. Bertin- Uburundi buvuga ku byatangajwe na Sankara

Leta y’Uburundi itangaza ko Maj. Bertin, Callixte Nsabimana uzwi nka Maj. Sankara avuga ko yamufashije mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, itamuzi kuko nta musirikare wayo witwa gutyo.

Sankara wari mu rukiko rwa Gasabo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2019, yavuze ko muri Werurwe uyu mwaka yagiranye umubano n’umusirikare w’u Burundi, Major Bertin alias Moses, ukora mu butasi bwo hanze y’igihugu.

Yavuze ko  bimwe mu byo baganiriye ngo harimo guhuza FLN n’ingabo za ba Colonel Kanyemera, ngo bafatanye ibikorwa mu bitero ku Rwanda.

Sankara kandi yemeje ko uguhura kwe na  Maj. Bertin  kwamufashije kugera ku ntego ye yo ari na we wamugiriye inama  kubonana na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda (CMI).

N’ubwo bivugwa gutyo, Umwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru mu Burundi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko bafite ishami ry’iperereza ryo hanze y’igihugu ariko ko uyu mugabo atazwi.

Uyu yabwiye Chimpreports ati “  Nta muntu dufite, nta n’uwo twigeze witwa Maj. Bertin. Uwo muntu ni intamenyekana kuri twe.”

Yongeyeho “ Abanyarwanda nibo bakubwira uwo Bertin uwo ari we. Twe ntitumuzi.”

Uburundi burahakana ibi mu gihe bivugwa ko inyeshyamba za FLN zagiye zigaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda zivuye muri Nyungwe, aho zabaga zageze zambukiye mu ishyamba rya Kibira.

Ni mu gihe raporo ya LONI yo mu mwaka wa 2018, yavugaga ko Uburundi bugira uruhare mu guha ibikoresho n’ubwikorezi ku nyeshyamba za Kayumba Nyamwasa ziri mu duce twa Fizi na Uvira. Uburundi ntibwemera ibi birego.

Bushinja u Rwanda gucumbikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano ndetse n’abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015. Ibi u Rwanda narwo ruhakana ibi rwivuye inyuma.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com