bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke/ Cyato: Baravuga imyato gahunda yo gukorera ku mihigo
Amakuru Ubukungu

Nyamasheke/ Cyato: Baravuga imyato gahunda yo gukorera ku mihigo

?

Abaturage bo mu Murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kuva aho Leta ishyiriyeho gahunda yo gukorera ku mihigo byabazaniye impinduka ikomeye mu mibereho ,aho  batakirangwa n’imikorere y’akajagari no gupfusha ubusa ayo bakoreye biyushye akuya.

Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo bari mu marushanwa y’imihigo, aho imidugudu 2 muri buri kagari yahize indi ihurira ku murenge mu marushanwa ihize indi igahembwa, bamwe mu bakuru b’iyi midugudu bavuze ko mbere y’iyi gahunda hari amafaranga menshi abaturage babonaga akabapfira ubusa kubera gukorera mu kajagari, hakaba na bamwe bigiraga imburamukoro bakazindukira mu tubari ari ho hanavaga ingeso mbi zo kwiba,ubushoreke n’ubuharike,guta ingo n’ibindi.

Aho ubuyobozi butangiriye kubashishikariza kuva mu mikorere y’akajagari buri muryango ukagira agakayi k’imihigo, ugahigira hamwe icyo uzageraho, umudugudu ukagira imihigo yawo, akagari n’umurenge bikaba uko ndetse bikagera no ku rwego rw’akarere, ngo  umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi warazamutse cyane, isuku no kwicungira umutekano na byo byongera igipimo,bagasanga Leta ibahaye ibikorwa remezo n’abahahungaga mbere ngo nta terambere rihari bazajya bifuza kuhagaruka.

Nyirahavugimana Véronique,umukuru w’umudugudu wa Cyato ukunze kuba uwa mbere muri iyi mihigo,mu kagari ka Murambi muri uyu murenge,avuga ko iby’imihigo y’ingo byatangiye bari hasi cyane mu nzego nyinshi cyane cyane urw’ubuhinzi n’ubworozi aho hari n’abarwazaga imirire mibi,isuku na ho wasangaga hari abatinyuka kujya mu bandi bambaye ibitameshe ariko ubu ngo byabaye amateka.

Ati’’ nta mirire mibi ikirangwa mu mudugudu wacu n’uwadusura wse yabisanga kandi mbere twarayirwazaga. Isuku turayumva kandi kubera iriya kayi y’imihigo hafi ya bose baroroye n’utoroye akumva ari ipfunwe aba afite mu bandi agaharanira kugira itungo iwe. Kwicungira umutekano ntibabibwirizwa kuko bumva akamaro kabyo,ni yo mpamvu n’amagambo y’urucantege twumvaga ngo ishyamba rya Nyungwe duturiye ririmo abashaka kuduhungabaniriza umutekano tutayitayeho tukikomereza imirimo yacu kandi tumeze neza rwose pe!

Nkurunziza Abraham  uyobora umudugudu wa Rubeho,akagari ka Rugali na we ati’’ dusigaje gusa ko Leta itugezaho ibikorwa remezo bihagije cyane cyane imihanda myiza n’amashanyarazi ahasigaye n’abaturuka ahandi mu gihugu bakazajya baza gutura hano kuko ibiribwa byo tubifite tukizitiwe n’ibikorwa remezo bidahagije gusa,na ho ubundi dushishikajwe no kwiteza imbere nk’uko perezida wacu Paul Kagame ahora abidukangurira.’’

Umujyanama uhagarariye uyu murenge mu nama njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Uwizeyima Joséphine,na we ahamya ko iyi gahunda ya Leta yo gukorera ku mihigo yatanze umusaruro ushimishije cyane kuko n’abumvaga iterambere ritabareba bikubise agashyi, abirirwaga  mu bibadindiza bagiye babivamo kubera kubona bagenzi babo biteza imbere buri gihe,akavuga ko n’iki kibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije bikibabera imbogamizi bakiganiraho n’ubuyobozi bw’akarere,akizera ko  bazaba aba mbere mu kubigezwaho mu minsi mike iri imbere.

Uyu murenge usanzwe ufite amahirwe menshi y’iterambere ariko  abaturage bakavuga ko ibikorwa remezo bidahagije bibabuza kuyabyaza umusaruro uko babyifuza,umunyamabanga nshingwabikorwa wawo,Ndanga Janvier, avuga ko ufite imihigo 58 wasinyiye imbere y’umuyobozi w’akarere uyu mwaka w’imihigo 2018-2019 kandi igenda neza.

Ngo nubwo bakibangamirwa n’ubuke bw’ibikorwa remezo ariko kuba   abaturage bamaze kumenya kubyaza umusaruro byinshi bafite,nk’ikirere cyiza bahorana n’ibindi,bakaba bumva neza akamaro k’imihigo mu mireho yabo, bagenda barwanya amakimbirane yo mu ngo n’ibindi bishobora kubadindiza mu iterambere, bitanga icyizere cy’ejo hazaza heza,ibyo badafite Leta  ikazajya ibibagezaho uko ubushobozi bubonetse.

Umudugudu wa Cyato wabaye uwa mbere mu mihigo y’imidugudu, ushyikirizwa ibihembo
Abo mu mudugudu wa Rubeho bavuga ko iterambere barikesha gahunda yo gukorera ku mihigo
Gitifu  w’umurenge wa Cyato, Ndanga Janvier (Ibumoso) n’abandi bayobozi bakurikirana uko abaturage barushanwa mu mihigo

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!