bwiza.com
Ahabanza » ONU iraha imidari imiryango y’abanyarwanda baguye mu butumwa bw’amahoro
Amakuru Umutekano

ONU iraha imidari imiryango y’abanyarwanda baguye mu butumwa bw’amahoro

Uyu munsi tariki ya 24 Gicurasi, ONU iratanga ishimwe ku miryango y’abasirikare baguye mu butumwa bw’amahoro ku isi bagera ku 119. Muri aba harimo Abanyarwanda batatu.

Abo basirikare b’Abanyarwanda ni Richard Ntambara, John Bosco Hategekimana na Felicien Rutegera. Aba baguye mu butumwa bw’amahoro muri Sudan na Repubulika ya Centrafrique.

Muri izi ngabo zaguye ku rugamba kandi harimo n’iz’Abarundi ebyiri n’abanya-Guinea batatu.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yatangaje ubu butumwa:

“ Turashimira tubikuye ku mutima abantu basaga 100,000 bari mu butumwa bw’amahoro ku isi, bagizwe n’abasivile, abapolisi n’abasirikare ndetse n’ibihugu byabatanze.”

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko uyu munyamabanga yavuze ko hari abajyanywe mu turere tugoye kurindira umutekano kugira ngo barinde abaturage.

Kugeza ubu, u Rwanda ruri mu bihugu byohereje ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro, ubu zisaga 6500, zikaba zaroherejwe mu bihugu nka Sudani, Sudani y’Epfo na Centrafrique.

ONU yo ifite ubutumwa 14 mu bihugu bitandukanye ku isi, 7 muri byo biri muri Afurika. Ibyo hanze harimo nka za Haiti, Yemeni na Syria.

Ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano biri mu bitwara uyu muryango amafaranga menshi. Mu 2018, washyize miliyari 6.6 z’amadolari y’Amerika mu butumwa bw’amahoro muri rusange ku isi, agomba kumara uyu mwaka wa 2019.

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ni cyo gihugu kirindwa n’ingabo nyinshi ziri mu butumwa bw’amahoro bitewe n’umutekano muke umaze igihe muri iki gihugu, cyane uterwa n’imitwe y’inyeshyamba yibasira iki gihugu cyane nko mu gace k’iburasirazuba bwayo. Ingabo ziri mu butumwa muri Congo zitwa MONUSCO.

Kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Kamena 2019, MONUSCO yonyine izakoresha miliyari 1.19 y’amadolari y’Amerika.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!