bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Imiryango Umunani ikennye yashyikirijwe inzu zo kubamo
Amakuru mu Rwanda

Rusizi: Imiryango Umunani ikennye yashyikirijwe inzu zo kubamo

?

Imiryango Irindwi  yo mu murenge wa Giheke  mu karere ka Rusizi n’umwe wo mu murenge wa Bushenge muri  Nyamasheke iravuga ko yishimye nyuma yo gushyikirizwa inzu zo kubamo n’umushingwa RW 0318 ukorera mu itorero ADEPR Paruwasi ya Ntura mu karere ka Rusizi uterwa inkunga na Compassion international kuko ngo imyinshi yabagaho mu buryo buteye agahinda ikaba ibonye aho irambika umusaya.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Rév.Past. Ngarambe Etienne,umushumba w’itorero ADEPR paruwasi ya Ntura, ngo aba bashyikirijwe izi nzu ni abafite abana bafashwa n’ uyu mushinga RW 0318 uterwa inkunga na Compassion international bo mu miryango ikennye cyane,aho abana nk’aba bahabwa ubufasha bw’ingeri zose burimo kubarihira amshuri, kubavuza indwara yose baramuka barwaye, kuboroza,no  kubafasha mu yindi mibereho irimo no kubakira imiryango yabo igihe cyose byagaragara ko nta ho ifite ho kuba.

Ati’’ ni muri urwo rwego twabonye abana baturuka muri iyi miryango bafite ibibazo bikomeye cyane byo kubona aho baba duhitamo kuyubakira,buri  wese akaba yashyikirijwe inzu ikomeye irimo sima hasi no ku nkuta,ifite aho abana barara hahagije n’aho kuraza umushyitsi babona,ahabwa na bimwe mu bikoresho byo mu nzu,tukabasaba  kuzifata neza  kugira ngo dukomeze dufashe n’abandi bafite ibibazo nk’ibyo aho gusubira ku bo twafashije kubera kudafata neza ibyo bahawe.’’

Mukashyerezo Daphrose w’imyaka 42,utuye mu mudugudu wa Kigenge,mu kagari ka Ntura  mu murenge wa Giheke avuga ko yamaze igihe kirekire azererana abana 6 umugabo yamusigiye amaze gupfa kubera ko  yamusigiye inzu ishaje cyane igahita  imusenyukiraho ajya kubacumbikana ,abonye bimuyoboye abagarukana mu kibanza cy’iyo nzu mu kazu  gato cyane kari gahari ariko babayeho nabi cyane.

Ati’’ nabayeho mu buzima bw’uruzerero rukomeye cyane n’abana  nyuma y’uko inzu ishaje cyane umugabo yari yaransizemo inguyeho,ndabazererana mbuze uko ngira mbagarukana mu kazu gato kari hano katagiraga ubwinyagamburiro,aho umwana wanjye bamufatiye muri uriya mushinga batwizeza kutwubakira none inzu barayinshikirije, ngiye gutuza umutima kuko nsanzwe ndwaragurika cyane,nibura nzaba mfite n’aho uwashaka kunsura ndwaye yansanga.’’

Avuga ko agisigaranye ibindi bibazo birimo kuba atabasha kubonera abana be mituweli,kuba iyi nzu nta mashanyarazi arimo ngo abana bajye babona uko biga no kuba kubona akazi bimugora ariko ibyo byose ubuyobozi bw’iri torero n’ubw’umurenge wa Giheke bukavuga ko abisangiye n’abandi benshi muri uyu murenge bizagenda bikemuka buhoro buhoro.

Abayobozi batandukanye bafungura ku mugaragaro izi nzu zubakiwe abatagiraga aho baba

Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion ikorera mu matorero ya gikirisitu anyuranye muri aka karere,Nkurunziza Daniel, avuga ko muri aka karere kose bita ku bana barenga 6300,abo bigaragara ko imiryango yabo iba mu nzu zimeze nka nyakatsi muri aba bakagenda bubakirwa,bamwe mu babyeyi babo bakanabumbirwa mu matsinda yo kwiteza imbere  kugira ngo abana babo babashe kugobotorwa ku ngoyi y’ubukene bukabije baba bariho,akabasaba gufata neza ubufasha bahabwa,abahabwa amatungo bakibuka no kujya boroza abandi igihe abyaye.

Umurenge wa Giheke washyikirijwe inzu 7 muri izi  ngo uracyahanganye n’ibibazo byinshi by’abadafite aho baba nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Habiyaremye Janvier yabibwiye Bwiza.com, aho ngo hakiri imiryango irenga 200 iba mu nzu zishaje cyane,agashimira abafatanyabikorwa nk’aba babafasha kubonera bamwe aho baba,akavuga ko ku bufatanye n’akarere n’abandi bafatanyabikorwa bako hari abatangiye kubakirwa n’abandi  bagishakirwa uburyo bwo kubakirwa.

Mukasheyerezo Daphrose n’umuryango we bashyikirizwa inzu bubakiwe n’umushinga RW 0318 ufashwa na Compassion international
Imiryango yahawe inzu iri kumwe n’abayobozi

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!