bwiza.com
Amakuru Politiki

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yafashe icyemezo cyo kwiyahura

Abaturage b’ahitwa Nkumba, mu mujyi wa Katabi, mu Karere ka Wakiso mu gihugu cya Uganda batunguwe nyuma yo gusanga umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 witwa Coltilda Naluyima umanitse ku giti mu cyumba yari aryamyemo.

Nk’uko byatangajwe n’umuturanyi witwa Mark Matovu, ngo nyakwigendera wabanaga na mukase ntabwo yaryamaga mu nzu nini ahubwo yararaga muri kimwe mu twumba duto twegeranye n’iyo nzu nini, aho bivugwa ko yaba yiyahuriye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

Phiona Nabirye, umwe mubo mu muryango w’uyu mwana, yavuze ko yari yasangiye na nyakwigendera nyuma yo kumara kumesa imyenda ye y’ishuri yitegura igihembwe gishya.

Yavuze ko atagaragazaga agahinda ako ari ko kose, ariko baje gutungurwa no gusanga amanitse ishuka iri mu ijosi rye amaso n’ururimi byasohotse.

Iyi nkuru dukesha New Vision iravuga ko umurambo wajyanwe ku bitaro bya Mulago, hakaba hujujwe dosiye yo kwiyahura mu gihe iperereza rikomeje.

Hagati aho ariko, ngo abaturanyi bashatse gusohora mu nzu mukase w’uyu mwana witwa Hellen Makamazibu, bamushinja kureka umwana muto akarara hanze mu nzu ya wenyine.

Naho se w’uyu mwana witwa Thomas Katende agarutse avuye ku Kirwa cya Nsazi aho akorera ubucuruzi bw’amafi, yasobanuye ko Naluyima n’abavandimwe be bandi bakoreye ibiruhuko kuri icyo kirwa bari kumwe nawe kandi ngo umwana yari yishimye ubwo bavaga ku kirwa.

Uyu mugabo ariko bivugwa ko yabujijwe na baramu be kuvugana n’itangazamakuru, ntiyasobanuye impamvu umwana atararaga mu nzu nini y’umuryango akarara wenyine kandi ngo yari ifite ubushobozi bwo kubamo abana batanu b’uyu muryango.

Coltilda Naluyima ngo wari umwana wa kabiri mu bana batanu, yigaga mu mwaka wa kane ku Ishuri Ribanza rya Nkumba rizwi nka Nkumba Junior Primary School.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com